Fiancé wa Clarisse Karasira yifotoreje ku ndege ya US AIR FORCE bituma uyu mukobwa abiratira abandi karahava. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzikazi Clarisse Karasira yaratiye abafana be ifoto ya fiancé we yifotoje ari imbere y'indege ya USA Air Force maze amutaka imitoma yuzuye ubuhanga bw'abasizi.

Uyu musore umaze igihe gito yambitse impeta Karasira ndetse bakaba banitegura kurushinga yifotoreje imbere y'iyi ndege ya USA Air Force ,maze Karasira ntiyabigira ibanga.Uyu mukobwa yahise ashyira ifoto y'umukunzi we kuri Instagram maze yongeraho amagambo menshi amutomagiza cyane mbese akoze mu buryo bw'igisigo.

Karasira Clarisse yagize ati'Mumparire ingamba niratire Ikirenga, Ingabo y'amakuza atendera Inti,Rwa minega Rudasumbwa Urusamaza rwogeye isi ,Rwiza Rwa Rujugira ku Ijuru rya Kamonyi mu batangana!Mbe bako,namwe nimundatire abasasumbwa banyu.'

Yakomeje agira ati:'Rukundo rwanjye,nshuti yanjye magara, bossi wanjye ,muyobozi wanjye ndakwishimira cyane.'

 

Like this:

Like Loading...



Source : https://yegob.rw/fiance-wa-clarisse-karasira-yifotoreje-ku-ndege-ya-us-air-force-bituma-uyu-mukobwa-abiratira-abandi-karahava/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)