Muri iki kiganiro cy'amashusho ya UKWEZI TV, Mugeziki Aloys umwe muri aba bantu batanu, avuga ko amakosa akomeye yabaye mu gikorwa cyo gushyira abarimu mu myanya cyabaye tariki 11 Mutarama 2021.
Uyu wize ubwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda, avuga ko Ubuyobozi bw'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Guteza imbere Uburezi (REB) bwari bwavuze ko buzashyira abarimu mu myanya bahereye ku bantu bari ku rutonde rwo gutegereza (Waiting List) batsinze ibizamini mu myaka yatambutse.
Ati 'Ntabwo yabikoze nk'uko yari yabivuze kuko twabonye ko hari abantu bari kuri waiting list batahawe akazi ahubwo bagafata abadepoje academic transcripts.'
Aloys wagarukaga ku nenge babonye muri kiriya gikorwa cyo gushyira abarimu bashya mu mwuga, avuga kandi ko REB yari yavuze ko abantu bazashyirwa mu kazi hagendewe ku manota bafite ku ndangamanota zabo (Academic Transcript) ariko ntiyabyubahiriza.
Ati 'Kuko hari aho wasangaga umukandida ahabwa akazi afite amanita macye, ufite menshi bakamwihorera.'
Avuga kandi ko hari abakandida bongerewe amanota, agatanga urugero rw'umukandida 'banditse ko afite amanota 98 kuri transcript mu myaka ine kandi ayo manota nta muntu ku Isi ujya uyagira.'
Ubwo ruriya rutonde rw'abarimu bashyizwe mu myanya, rwagiye runanengwa n'abadasanzwe mu mwuga w'ubwarimu kuko hari nk'umwarimu umwe bashyiraga mu Turere nka dutanu.
Uyu Aloys wanandikiye Perezida wa Repubulika amugaragariza ibi bibazo, avuga kandi ko hari abantu bize uburezi banagize amanota meza ariko bakirengagizwa ahubwo REB igashyira imbere abatarize uburezi ari na cyo kiciro arimo.
Avuga ko aya mabaruwa bakomeje kwandika batizeye ko hazaboneka igisubizo kibarengera mu gihe cya vuba gusa akavuga ko bishobora kuzatuma mu bihe biri imbere hatazongera kubaho amakosa nk'ayabaye.
UKWEZI.RW