Rutahuzamu w'umunya-Ghana wakiniye Rayon Sports ubu kaba ari muri Yanga yo muri Tanzania, Michael Sarpong yatanze imfashanyo y'ibiribwa mu kigo kirera abana b'impfubyi cy'iwabo muri Ghana cya Royal Seed Orphanage.
Sarpong yari amaze iminsi muri Ghana n'ubwo umuyobozi wungirije wa Yanga yari yavuze ko yagiye mu igeragezwa mu Bushinwa.
Mu kiruhuko cy'icyumweru yari yahawe akaba yaraguriyemo nyina inzu, si ibyo gusa kuko yafashe umwanya afasha aba bana b'impfubyi.
Mu byo yabahaye harimo jus, amasabune, umuceli, amavuta yo guteka n'ibindi.
Iki kio cya Royal Seed Orphanage kibarizwa mu gace ka Ofaakor, kugeza ubu gifite impfubyi 53 n'abana baba mu miryango 80 kitaho umunsi ku munsi, cyashinzwe na Naomi Esi Amoah tariki ya 22 Werurwe 2002.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/michael-sarpong-yatanze-ifashanyo-mu-kigo-cy-impfubyi-amafoto