Iyi nkuru y'incamugongo yageze mu muryango wa Dr Kigabo Thomas kuri uyu wa Kabiri ubwo biteguraga imihango yo gushyingura uyu nyakwigendera umaze iminsi atabarutse, babwirwa ko Bicondo Stephane wabaga muri Australia nawe yashizemo umwuka kuri uyu wa Mbere.
Mukuru w'aba bombi, Pasiteri Irakiza Rweribamba Isaac yabwiye ikinyamakuru Ukwezi ko Bicondo yari amaze igihe arwaye ariko akaba yarazahajwe cyane no kumva inkuru y'urupfu rwa mukuru we Dr Kigabo Thomas, kuva ubwo amererwa nabi kugeza ashizemo umwuka.
Pasiteri Irakiza Rweribamba Isaac avuga ko n'ubwo iyo nkuru yabagezeho bitegura gushyingura Dr Kigabo Thomas kuri uyu wa Kabiri, bitaza kubabuza gukomeza imihango yo kumushyingura, hanyuma ibyo gushyingura uwo muvandimwe we wundi bikazamenyekana nyuma.