Abanyarwanda 200 bagiye guhabwa amahirwe yo kwiga muri Kaminuza ya Nebraska-Lincoln - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mushinga watangijwe mu 2019, ku ntego yo kwagura ubufatanye n’imikoranire hagati y’amashuri makuru na za kaminuza zo muri Afurika na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Muri iyi gahunda yatangijwe na Kaminuza ya Nebraska-Lincoln, Ibiro bya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bizatanga inkunga ingana n’ibihumbi 250 $.

Umunyamabanga wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ushinzwe Afurika, Tibor Nagy, yavuze ko ubu bufatanye bwa Kaminuza ya Nebraska-Lincoln ari umwe mu mishinga yahoze mu nzozi ze.

Ati “Inyuma y’akazi kanjye ka dipolomasi, ndi umuntu ufite umuhamagaro wo guteza imbere urubyiruko rwa Afurika no kubaka umubano uhamye hagati y’ibigo n’amashuri makuru yo muri Afurika na Amerika.”

Tibor kandi yavuze ko by’umwihariko umubano w’u Rwanda na Amerika mu bijyanye n’uburezi usanzwe uhagaze neza nk’uko yabibonye ubwo yari mu Rwanda mu 2019, mu ruzinduko rw’akazi akahava atanze ikiganiro muri Kaminuza ya Carnegie Mellon, cyagarutse ku gukomeza umubano hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Rwanda.

Muri iyi gahunda Abanyarwanda barenga 200 bazahabwa buruse zo kwigira ubuntu binyuze muri porogaramu izwi nka ‘CASNR Undergraduate Program’ no gutanga inama ku bijyanye no gushaka no gutegura integanyanyigisho z’Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi n’Ubworozi, RICA.

Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Peter Hendrick Vrooman, yavuze ko uyu mushinga uje mu gihe ibihugu byombi bisanzwe bifitanye umubano mwiza.

Ati “Twishimiye gushyigikira imbaraga zigamije kwagura umubano hagati y’amashuri makuru na Kaminuza zo mu Rwanda na Amerika. Ni ishoramari ry’ingenzi mu burezi.”

Yakomeje avuga ko ibihugu byombi bizungukira mu mahirwe azava mu bufatanye mpuzamahanga mu burezi by’umwihariko mu mashuri makuru na kaminuza.

University of Nebraska–Lincoln ni Kaminuza y’Ubushakashatsi ibarizwa muri Lincoln, niyo imaze imyaka myinshi kandi yagutse muri Leta ya Nebraska.

Umuyobozi w’Icyubahiro wa Kaminuza ya Nebraska-Lincoln, Ronnie David Green yashimiye uruhare rwa Amerika muri iyi gahunda avuga ko ari amahirwe adasanzwe k’u Rwanda kuba rugiye gukorana n’iyi kaminuza imaze imyaka irenga 150.

Abanyarwanda 200 bagiye guhabwa amahirwe yo kwiga muri Kaminuza ya Nebraska-Lincoln iri mu zikomeye muri Amerika



source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-200-bagiye-guhabwa-amahirwe-yo-kwiga-muri-kaminuza-ya-nebraska
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)