Muhammed wavukiye mu yahoze ari Perefegitura ya Byuma, kuri ubu ni Mu karere ka Gicumbi, avuga ko Umuryango we wageze mu Rwanda mu 1908, aho uwahageze muri iyo myaka ari Sekuru mu gihe Se umubyara nawe yavukiye ku bitaro by'I Gitwe mu 1939.
Muhammed wavutse mu 1968 yize amashuri abanza n'ayisumbuye yose yayize muri APE Rugunga mu Mujyi wa Kigali ari naho yayarangirije aza guhita agana iy'ubucuruzi ari nabyo abarizwamo muri iki gihe.
Umuryango we urazwi cyane mu Rwanda dore ko avukana na nyakwigendera Nasim wamenyekanye mu mukino wo gusiganwa ku modoka uzwi nka Rally, ndetse na murumuna we witwaga Amel witabye Imana azize Cancer.
Reba hano ikiganiro na Muhammedâ¦
Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI, yavuze ko kubona ubwenegihugu bitigeze bimugora kuko ari mu cyiciro cy'abanyamahanga bavukiye mu Rwanda.
Mohammed kuri ubu utuye Kimisange muri Kicukiro, avuga ko ari igisekuru cya gatanu ku buryo nta bwenegihugu bw'u Buhinde afite dore ko ntan'imiryango ye azi muri icyo gihugu cy'igisekuruza cye.
Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yakoreraga I Burundi ndetse ubwo Jenoside yatangiraga abo mu muryango we barahunze bamusanga mu Burundi.
Uyu mugabo uvuga indimi eshatu zo mu Buhinde zirimo Igihinde, avuga ko kuva avutse amaze kujya muri icyo gihugu inshuro ebyiri gusa ariko akajyayo mu buryo bwo gutembera.
Avuga ko 'u Rwanda ni rwiza, ni igihugu ubona ibihugu byinshi byo muri Afurika no ku Isi bitangaho urugero, mu gukurikiza amategeko, isuku ku buryo n'Umuzungu iyo aje areba uburyo amatara yo mu muhanda akora akagira ngo yageze I Burayi.'
Muhammed avuga ko atewe ishema no kuba Umunyarwanda ndetse no kuba mu gihugu kitangwaho urugero nk'amahanga.
Ati 'Nishimiye kuba Umunyarwanda kubera ko n'ubwo nsa nk'Abahinde ariko mu mutima ndi Umunyarwanda kandi tugashimira na Leta yacu kubera ukuntu turi kugenda dutera imbere, hari iterambere, ibintu byose bimeze neza nta kibazo.'
Uyu mugabo uvuga ko yabyirutse yiyumvamo impano yo gukina umupira dore ko yakinanye na ba Kayiranga Jean Baptiste ndetse akaba yarakinnye gato muri Rayon Sports, kuri ubu akaba ari umufana wayo.
Mbere y'uko icyorezo cya COVID19, kigera mu Rwanda, uyu mugabo yakoraga ibijyanye no kugura impu z'inka akazohereza mu mahanga ariko kuri ubu asigaye akorera ikigo cyitwa WAHEGURU Import& Export Ltd, gicuruza ibikoresho by'ubwubatsi.
Reba hano ikiganiro na Muhammedâ¦