Vava w'imyaka 20 y'amavuko yashyize hanze indirimbo ye ya mbere kuri uyu wa Kane tariki 17 Ukuboza 2020, aho ikoze mu buryo bw'amajwi ndetse ifite n'amagambo yayo [Lyrics].
Ubusanzwe Vava ni umunyeshuri mu mwaka wa Gatandatu w'amashuri yisumbuye aho yiga ibijyanye n'indimi n'ubuvanganzo mu Karere ka Rwamagana.
Indirimbo 'Ndi mu rukundo' irimo inkuru y'umukobwa ukunda umusore ariko bigasaba nk'aho abura uburyo bwo kubimubwira abitewe no kumutinya.
Hari aho aririmba ko 'Ndi mu rukundo bimwe by'ubusazi, gusa ni nk'inzozi zitazaba impamo.'
Umva hano 'Ndi mu rukundo'
Umuhanzikazi Vava wakorewe avuga ko iyi ari indirimbo ye ya mbere ashyize hanze ariko afite intego yo gukomeza kwagura umuziki we na nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye aho afite intego yo gukangurira urubyiruko bagenzi be kwihangira imirimo.
Iyi ndirimbo 'Ndi mu rukundo' yatunganyirijwe mu buryo bw'amajwi muri studio ya Universal Records, yasanzwe imenyereweho gukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ariko by'umwihariko izo muri Kiliziya Gatolika ziba zikoranye ubuhanga buhanitse.
Emmy Pro wakoze iyi ndirimbo avuga ko ari iya mbere yo muri iyi njyana ndetse ikaba iya mbere itararirimbiwe Imana akoze mu rwego rwo kwagura ibikorwa bye.
Umva hano 'Ndi mu rukundo'