Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Ukuboza 2020, nibwo hatanzwe ibihembo by'Ikigo Kalisimbi Events bizwi nka 'Service Excellence Awards' bihabwa abantu n'ibigo byagaragaje kuba indashyikirwa mu kwakira neza ababagana no kubaha serivisi nziza.
Muri ibyo bihembo byiswe 'Service Excellence Awards', Skynet Rwanda yashimwe nk'ikigo cyatanze serivisi zo gutwara neza ubutumwa n'imizigo mito n'iminini [Courier Service Provider of the Year].
Ubusanzwe bimwe mu bigenderwaho hatangwa ibi bihembo bihabwa ikigo cyitwaye neza mu gutanga serivisi hakorwa amatora binyuze kuri internet ndetse hakabaho n'akanama nkemurampaka kicara kakareba niba koko ikigo gikwiye kuba icya mbere.
Amatora yo kuri internet, amajwi avuyemo agira uruhare rwa 40%, andi 60% agatangwa n'iryo itsinda riba ryashyizweho nyuma yo kumva ibitekerezo by'abakiliya ku bigo runaka no gukora ubushakashatsi ku isoko.
Ubuyobozi bw'Iki kigo bwatangaje ko ari iby'agaciro ndetse bigaragaza icyizere abanyarwanda bakomeje kukigirira bikaba byongereye imbaraga mu buryo batanga serivisi inoze kandi nziza.
SKYNET Worldwide Express ni ikigo cy'Abongereza kizobereye mubyo gutwara imizigo mito n'iminini ku Isi hose, kikaba cyaratangiye mu 1972 naho mu Rwanda no mu Burundi kihafungura ishami mu 1998 rihagarariwe n'ikigo Big Five Ltd.
Iki kigo gikura imizigo mu bihugu bisaga 210 kiyizana hano mu Rwanda aho uturere twose uko ari 30 iyo ufite umuzigo bawukuzanira aho uherereye bawukuye mu bihugu by'amahanga nka za Dubai, u Bushinwa, Johannesburg, London, Miami, Singapore n'ahandi.
Uretse Sky Net yegukanye igihembo muri 'Service Excellence Awards', hari ibindi bigo birimo Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC cyashimiwe mu buryo bw'umwihariko kubwa serivisi nziza gikomeje gutanga by'umwihariko mu bihe bya COVID19.
Umuyobozi wa Kalisimbi Events, Emmanuel Mugisha, yavuze ko bahisemo kujya batanga ibihembo nk'ibi kugira ngo bashimire ibigo biba byatanze serivisi neza ndetse banahwiture ibikigenda biguru ntege.
Ikigo gitwara imizigo itandukanye, SkyNet Rwanda cyashimiwe gutanga serivisi nziza
Byari ibyishimo ku bakozi ba SkyNet Rwanda nyuma yo kwegukana igihembo
Umuhanzi Kamurasi David wamamaye nka Davy Ranks asigaye ari umukozi wa SKYNET Rwanda
Umuyobozi wa Kalisimbi Events, Emmanuel Mugisha yashimiye ibigo byatanze serivisi nziza
Ibindi bigo byahawe ibihembo muri 'Service Excellence Awards'