Imvugo zikoreshwa muri ibi bitabo byo hambere nka Bibiliya akenshi usanga zirimo izitajyanye n'igihe tugezemo bigatuma hari benshi bajya basaba abayobozi b'amadini ari nabo bafite mu nshingano ikoreshwa ry'ibi bitabo ko bareba icyakorwa ngo imvugo zihindurwe.
Umuyobozi wa NUDOR [National Union of Disability Organizations of Rwanda], Bizimana Dominique avuga ko ari Umukristu Gatolika ariko hari igihe ajya mu misa agataha yakomeretse kubera imvugo ziba zakoreshejwe.
Ati 'Hari igihe mbona umwanya ngiye gusenga ndi mu mwuka nagera mu misa nkavamo numva nasitaye kubera amagambo ankomeretsa. Ugeraho ukibaza uti ese Bibiliya n'abafite ubumuga hari icyo bapfa."
"Bibiliya ifite amagambo akomeretsa abantu hari n'igihe wumva hari aho bavuga ngo Yezu arimo agenda ahura n'igipfamatwi, umuntu wahanzwe..''
Ikiganiro na Bizimana uyobora NUDOR
Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI yavuze ko bakomeje gukora ubuvugizi kugira ngo barebe ko izi mvugo hari icyo zahindurwaho.
Yagize ati 'Kwigisha ni uguhozaho, dufite uburyo duhuza imiryango itandukanye ku buryo duhura n'abashinzwe amadini kuganira nabo kuri icyo kibazo.'
Ubuyobozi bwa NUDOR buvuga ko hari amasezerano bagiranye n'Itorero rya EPR ko ntawe uzabuza abantu kuvuga amagambo uko yanditse muri Bibiliya ariko umwugisha akagira umwanya wo gusobanurira abakristo.
Bizimana avuga ko hari n'ibiganiro byari byatangiye byo kureba uko Bibiliya yahindurwa kugira ngo ayo magambo avemo ariko ari ibintu bisaba igihe kirekire.
Ikiganiro na Bizimana uyobora NUDOR