Rubavu : Bamaranye imashini umwaka batazi kuzikoresha #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Bavuga ko izi mashini baziguze kugira ngo bateze imbere Made in Rwanda ariko umwaka ushize batazikoresha
Bavuga ko izi mashini baziguze kugira ngo bateze imbere Made in Rwanda ariko umwaka ushize batazikoresha

Ni imashini 89 zaguriwe mu Bushinwa ku nguzanyo bahawe n'ikigo cya BDF bashaka guteza imbere ibikorwa bya made in Rwanda, ariko umwaka urashize ntacyo bazikoresha.

Kigali Today ivugana n'umuyobozi wa COCOBEGI, Banzige Eugene uyoboye Koperative by'agateganyo nyuma y'uko abari abayobozi bayo bakuwe ku buyobozi bazira kuba igenzura ry'ikigo cy'igihugu gishinzwe amakoperative (RCA) ryarasanze baragize igihombo, avuga ko imashini zaje muri 2019 mu kwa munani zifite agaciro ka miliyoni 68 z'Amafaranga y'u Rwanda.

Akomeza avuga ko nubwo imashini zaje, ariko batahawe ubumenyi bwo kuzikoresha bituma zishyirwa mu bubiko badahawe amahugurwa.

Agira ati, « Nta mahugurwa twahawe kandi inyinshi ntituzi kuzikoresha mu gihe izirenga 20 tutamenya n'icyo tuzikoresha. Izi mashini zikora ibintu bitandukanye kandi twazihawe na BDF kugira ngo duteze imbere gahunda ya Made in Rwanda. »

Akomeza agira ati « Ntabwo baduhaye abatwigisha kubera ko abari abayobozi baguye mu gihombo bakurwaho bituma ibikorwa byo gukurikirana ibikorwa byo kuzigishwa bihagarara ndetse tubwirwa ko hari amafaranga BDF itaduhaye harimo n'ayo yo kwigishwa none umwaka ushize tutarakoresha izi mashine zifata umwanya w'aho zibikwa zidakoreshwa. »

Imashini 89 abanyamuryango ba Koperative COCOBEGI bahawe ziri mu byiciro bitandukanye zirimo, gushushanya, gushyiraho ibirango, gutera ibipesu, n'ibindi bikorwa bituma imyenda ikorwa igahita irangira.

Icyakora benshi mu bagize iyi Koperative bavuga ko bazibona nk'umutako kuko badafite ubumenyi bwo kuzikoresha, ibi bikagira ingaruka ku musaruro bagombye gutanga.
Bagira bati « Birababaje kuba umutungo nk'uyu uryamye udakoreshwa umwaka ukaba ushize, mu gihe twazihawe ngo duteze imbere gahunda ya Made in Rwanda ariko ibyo twateganyije ntibigerwaho kubera BDF itatubaye hafi. »

Uretse ibivugwa n'abanyamuryango, Banzige Eugene uyoboye Koperative by'agateganyo na we avuga ko habaye uburangare bwa BDF yagombaga gukurikirana imikorere ya Koperative no kubafasha kugira ubumenyi mu gukoresha izo mashini.

Ati « Ubu biraduhombya kuko zagombye kuba zikora, ariko ntitwazikoresha kuko tutazifiteho ubumenyi kandi zifata umwanya wagombye kuba ukoreshwa ibindi, ikindi abantu baje kuzishyiraho ngo tuzikoreshe hari izitaratunganyijwe ngo zishyirwe mu buryo zigomba gukora (installation) kandi barabyishyuriwe. »

Nubwo amafaranga BDF iguriza amatsinda ngo abayagize bashobore kwiteza imbere no kwishyura, abagize Koperative COCOBEGI ntibaratangira kwishyura umwenda kuko batarashobora gukoresha imashini baguriwe, ndetse bavuga ko batazi niba ari nzima cyangwa zikora ibyo bifuzaga kuko batarazikoresha.




source https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ishoramari/article/rubavu-bamaranye-imashini-umwaka-batazi-kuzikoresha
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)