Perezida Kagame yabwiye abasaba ko Rusesabagina arekurwa gutegereza umwanzuro w'ubutabera #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Perezida Kagame yavuze ku by
Perezida Kagame yavuze ku by'abasaba ko Rusesabagina arekurwa

Perezida Paul Kagame abitangaje mu gihe benshi mu banyamahanga bazi Rusesabagina nk'intwari kubera filime Hotel Rwanda, nyamara bakirengagiza uruhare yagize mu mutwe w'inyeshyamba FLN yari abereye umuterankunga wateye mu Rwanda ukica abaturage mu Ntara y'Amajyepfo abandi bagasigirwa ubumuga n'ibitero by'izi nyeshyamba.

Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Carollyn B. Maloney, aherutse kwandikira Perezida Paul Kagame amusaba kurekura Paul Rusesabagina, agasubira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika dore ko yemerewe kuhaba.

Yanditse avuga ko Leta y'u Rwanda yakoresheje uburyo butanoze mu guta muri yombi Rusesabagina, ngo kuko hirengagijwe inzira ziteganywa n'amategeko ya Amerika zerekeye gusaba no guhererekanya abakekwaho ibyaha.

Paul Rusesabagina mu rukiko
Paul Rusesabagina mu rukiko

Perezida Paul Kagame asubiza uyu muyobozi kimwe n'abandi bumva ko Paul Rusesabagina yarekurwa, yabasabye gutegereza umwanzuro w'ubutabera aho kugendera ku marangamutima, avuga ko kujyanwa mu butabera kwa Rusesabagina bishingiye ku bimenyetso bihari kandi ubutabera buzakora akazi kabwo.

Perezida Kagame yijeje ubutabera ku bagizweho ingaruka n'ibitero bya FLN

Nubwo umuryango wa Rusesabagina n'imiryango imushyigikiye basaba ko yarekurwa, Mukashyaka Josephine wapfakajwe n'ibitero by'umutwe wari uyobowe na Rusesabagina muri Nyaruguru avuga ko ashimira ingabo z'u Rwanda zabatabaye.

Agira ati “Ndi umwe mu bapfakajwe na FLN muri Nyabimata, turabashimira umutekano dufite ubu, kuko ubwo twaterwaga ari mu gicuku abana bagaterwa ibyuma mwarahabaye mugarura umutekano ubu turarinzwe. Ikindi dushima ni uko abagize uruhare muri ibyo bitero barimo Rusesabagina na Sankara bafashwe bityo tukaba twizeye ubutabera.”

Perezida Paul Kagame avuga ko ubutabera buzaboneka kandi bukanyura mu mucyo ku bagize uruhare mu guhungabanya umutekano w'u Rwanda ndetse yizeza n'abandi bakomeje kuwangiza ko ubutabera buzabageraho.

Yagize ati, “Icyo nasezeranya urangije kuvuga, ni uko ubutabera buzaboneka n'abandi bagira batya bakinjira bakongera bagasubira inyuma y'umupaka tuzabageraho, ubutabera buzabageraho, iminsi yabo irabaze bizageraho bifate umurongo.”

Abaturage bo mu Murenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru no mu Murenge wa Uwinkingi mu Karere ka Nyamagabe, bagizweho ingaruka n'ibitero by'umutwe wa FLN mu mwaka wa 2018.

Mukashyaka Josephine wo mu Murenge wa Nyabimata muri Nyaruguru wapfakajwe n
Mukashyaka Josephine wo mu Murenge wa Nyabimata muri Nyaruguru wapfakajwe n'ibitero bya FLN yashimye ingabo z'u Rwanda zabatabaye

Ni umutwe wari uyobowe n'impuzamashyaka yari iyobowe na MRCD Ubumwe yari iyobowe na Paul Rusesabagina hamwe n'umuvugizi wawo Callixte Nsabimana wari uzwi nka Majoro Sankara na Nsengimana Herman.

Rusesabagina Paul yari umuyobozi w'impuzamiryango MRCD, ishamikiyeho umutwe witwaje intwaro wa FLN wakunze kugaba ibitero mu nkengero z'ishyamba rya Nyungwe bihungabanya umutekano w' u Rwanda bihitana abaturage ndetse biranabangiriza.

Rusesabagina Paul yari umuterankunga mukuru w'iyi MRCD ishamikiyeho imiryango myinshi irimo uyu mutwe wa FLN, PDR-Ihumure, n'iyindi.




source https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/perezida-kagame-yabwiye-abasaba-ko-rusesabagina-arekurwa-gutegereza-umwanzuro-w-ubutabera
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)