Canal + yifatanyije n'abanyarwanda kwishimira iminsi mikuru ibaha dekoderi zihendutse #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mpera z'icyumweru gishize nibwo abakozi bose ndetse n'abafatanyabikorwa mu bucuruzi ba Canal + bazindukiye mu gikorwa cyo gukangurira Abanyakigali kugura ifatabuguzi rya Canal+ kugirango nabo binjire mu bakiliya bareba ibyiza.

Umuyobozi Mukuru wa Canal+ Rwanda, Sophie Thatchoua, uyavuze ko iki gikorwa cyo kwegera abanyarwanda ari kimwe mu bikorwa bashyize imbere kugirango buri munyarwanda amenye ibyiza Canal+ Rwanda imugezeho.

Thatchoua avuga ko ibyo byiza birimo abonema ihendutse y'amafaranga 5,000 ugahabwa amashene 188 yose ari mu gifaransa, icyongereza ndetse n'ikinyarwanda.

Ushinzwe ubucuruzi muri Canal+ Rwanda, Aimé Abizera we yongeyeho ko bifuza ko buri mu nyarwanda wese yatunga dekoderi ya Canal+ ubundi akabona itandukaniro kuko Canal+ yaje mu Rwanda yiteguye kudabagiza abanyarwanda bose.

Canal+ Rwanda isanzwe amafatabuguzi aboneka mu moko ane arimo ; Ikaze igura 5,000 ku kwezi ukareba amashene 188, Zamuka igura 10,000 ku kwezi ukareba amashene 229, Zamuka na siporo igura 20,000 ku kwezi ukareba amashene 237 na Ubuki igura 30,000 ku kwezi ukareba amashe 265 ariyo mashene yose ya Canal+.

Muri iyi minsi mikuru ya Noheli n'ubunani dekoderi ya Canal+ iri kugura amafaranga 10,000. Iyi poromosiyo izarangira kuya 31 Ukuboza 2020. Abifuza kugura ibi bikoresho bagana umucuruzi wemewe wa Canal+ aho bakorera mu gihugu hose.

Abakozi ba canal+ nibo baza kugufasha iwawe iyo waguze dekoderi Bamwe mu batuye i Kigali bashishikarijwe kugura dekoderi za Canal+ zashyizwe kuri poromosiyo ya Noheli n'Ubunani



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Canal-yifatanyije-n-abanyarwanda-kwishimira-iminsi-mikuru-ibaha-dekoderi-zihendutse

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)