Interahamwe n'ibigarasha byabaga muri Zambiya byatangiye gukwira imishwaro nyuma y'aho polisi y'icyo gihugu n'iy'u Rwanda ziyemereje gufatanya mu guhashya abanyabyaha #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu cyumweru gishize Polisi ya Zambiya na Polisi y'u Rwanda zashyize umukono ku masezerano y'ubufatanye ku buryo nta mugizi wa nabi uzongera kwidegembya muri ibyo bihugu byombi.

Zambiya ni kimwe mu bihugu byo mu karere k'Afrika y' amajyepfo bicumbikiye umubare munini w'Interahamwe zagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi,ndetse n'abasize bakoze ibyaha binyuranye nk'ubujura,bageze iyo za Zambiya n'ahandi batangira gukorana n'imitwe y'iterabwoba ihora ishaka guhungabanya umukekano w'u Rwanda.

Abo bose rero bari baratuye,baracuruza sinakubwira,bibwira ko ntaho bazahurira n'ubutabera.Amakuru atugeraho aravuga ko ubu bahiye ubwoba ndetse bakaba batangiye gushwiragira,basanga bene wabo muri za Afrika y'Epfo,za Zimbabwe, Malawi,Kongo-Kinshasa,uBurundi,Uganda n'ahandi.

Umushinjacyaha Mukuru w'Urwego rwashyiriweho kurangira imirimo y'Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho uRwanda ,aherutse kubwira Akanama ka Loni gashinzwe amahoro ko Zimbabwe,Afrika y'Epfo na Uganda kugeza ubu byanze kuzuza inshingano yo gushyikiriza ubutabera abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa mbere,President wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko abashakishwa n'ubutabera kubera ibyaha bakoze mu Rwanda ari benshi bakidegembya mu karere ka Afrika y'amajyepfo,barimo n'umwicanyi ruharwa Protais Mpiranya.,ndetse kenshi bagakingirwa ikibaba n'abategetsi mu bihugu barimo.Umukuru w'Igihugu yasobanuye ko u Rwanda rutazacika intege,ahubwo rukazakomeza kwifashisha 'diplomacy' ngo abo bantu bafatwe.

Aba bagizi ba nabi,baba abakiri muri Zambiya,baba n'abarimo kuyisohokamo, baba barimo guhungira ubwayi mu kigunda?Abasesenguzi basanga ariho byerekeza,kuko bapfunda imitwe bagira, amaherezo bazatabwa muri yombi kuko amaraso arasama.

The post Interahamwe n'ibigarasha byabaga muri Zambiya byatangiye gukwira imishwaro nyuma y'aho polisi y'icyo gihugu n'iy'u Rwanda ziyemereje gufatanya mu guhashya abanyabyaha appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/interahamwe-nibigarasha-byabaga-muri-zambiya-byatangiye-gukwira-imishwaro-nyuma-yaho-polisi-yicyo-gihugu-niyu-rwanda-ziyemereje-gufatanya-mu-guhashya-abany/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)