'Perezida Museveni niwe uri inyuma y'umubano mubi uri hagati y'u Rwanda na Uganda' Perezida w'ishyaka FDC Patrick Oboi Amuria #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Patrick Oboi Amuriat, umukuru w'Ishyaka ryitwa Forum for Democratic Change (FDC) muri Uganda yatangaje muri iki cyumweru ko Perezida Museveni ariwe sooko y'ibibazo byose biri hagati y'u Rwanda na Uganda. Ibi Patrick Oboi yabivuze ubwo yiyamamazaga mu majepfo ashyira uburengerazuba bwa Uganda bakaza kubuzwa ibikorwa byabo na Polisi ya Uganda. Bahise bakora imyigaragambyo mu ituze maze bicara mu muhanda, aho inzego zishinzwe umutekano zabiginze kureka kwicara mu muhanda. Umukuru w'ishyaka FDC yagaragaye yicaye hasi, yambaye ibirenge nkaho inzego z'umutekano zamwatse inkweto ze.

Ubwo yaganirizaga abaturage, Perezida wa FDC yabwiye abaturage ba Kisoro ko naramuka atowe azahita afungura umupaka akasubukura ubucuruzi bwambukiranya imipanaka ndetse agakemura ibibazo biri hagati y' u Rwanda na Uganda. Yagize ati 'Tugomba kurwana inkundura tukibohora uyu munyagitugu Museveni, ndetse twamaganye ihohoterwa rikorwa n'ingabo ze'

Ubwo yageza ijambo ku baturage ba Uganda yambaye gisirikari, Perezida Museveni yise abatavuga rumwe nawe agatsiko k'amabandi, naho ku bijyanye n'ubwicanyi bwkorewe abaturage aho abagera hafi 60 bamaze kwicwa, Museveni yifashishije umurongo wa Bibiliya avuga ko abakora nabi bagomba kwicwa.

Umuvugizi wa FDC Ssemujiji Ibrahim Nganda avuga ku magambo yavuzwe na Perezida Museveni, yavuzeko ashaka kwerekana ko amatora yo mu kwambere 2021 ari umuhango gusa.

Naho kuri Bernard Sabiti, umusesenguzi wa Politiki yagize ati 'Museveni arabizi neza ko atubahiriza amahame ya Demokarasi, ko ahubwo ari kwica mu mitwe abagande. Igihe cyose habaye ikintu kidasanzwe ahita yambara gisirikari cyangwa agafata imbunda ya Kalachinikov, ko Atari umusiviri kandi ko ataje ku butegetsi binyuze mu matora'.

Ku basomye igitabo cya Museveni cyitwa 'The Mustard Seed' yemera ibyo yanditse ko ihene imuririye amashilingi atanu, abaga ihene akagarura amashilingi ye kandi ihene yo ubwayo isumba agaciro ayo mashilingi atanu. Abakeka ko barusha Perezida Museveni amajwi baribeshya kuko amatora yarangiye ataraba.

The post 'Perezida Museveni niwe uri inyuma y'umubano mubi uri hagati y'u Rwanda na Uganda' Perezida w'ishyaka FDC Patrick Oboi Amuria appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/perezida-museveni-niwe-uri-inyuma-yumubano-mubi-uri-hagati-yu-rwanda-na-uganda-perezida-wishyaka-fdc-patrick-oboi-amuria/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)