Hasohotse amabwiriza mashya agenga abakora n'abogera muri 'piscine' #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nubwo hashyizweho amabwiriza agenga kogerwa muri piscine ariko Minisiteri ya Siporo yatangaje ko kogera mu mazi magari arimo ibiyaga n'imigezi bitemewe.

Siporo yo Koga iri mu zasigaye ubwo Minisiteri ya Siporo yaherukaga gukomorera icyiciro kirimo imikino myinshi ku wa 28 Nzeri 2020.

Inama y'Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida Kagame ku wa 27 Ugushyingo 2020, yemeje ko 'imyitozo ngororamubiri ikorerwa mu nyubako z'imyidagaduro no kogera muri pisine bizasubukurwa hubahirizwa ingamba zo kwirinda Coronavirus.'

Mu mabwiriza agomba gukurikizwa yashyizwe hanze na Minisiteri ya Siporo ku wa 1 Ukuboza harimo areba ba nyiri za pisine basabwe 'kugaragaza umubare ntarengwa wabemerewe kogera muri pisine.'

Hari kandi kugaragaza uburyo pisine ikorerwa isuku hakoreshejwe imiti ya Chlorine na Bromine n'uburyo amazi ahindurwa, gupima amazi yayo mbere na nyuma y'uko ikoreshwa ndetse no guteganya ahakarabirwa mbere yo kwinjira muri pisine.

Umuntu ugaragaza ibimenyetso birimo umuriro, inkorora, umutwe n'ibicurane, ntiyemerewe kujya kuri pisine no kuyogeramo.

Minisiteri ya Siporo yibukije ko 'Koga mu byanya by'amazi bigari (ibiyaga, ibyuzi n'imiyaga) ntibyemewe keretse ku makipe yabigize umwuga mu gihe cyo gukora imyitozo yabanje kandi kubisabira uruhushya no kuruhabwa.'

Kimwe n'indi mikino yose, Siporo yo Koga yahagaritswe ku wa 15 Werurwe 2020, umunsi umwe nyuma y'uko Minisiteri y'Ubuzima itangaje ko mu Rwanda habonetse umurwayi wa mbere wa Coronavirus.



Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Hasohotse-amabwiriza-mashya-agenga-abakora-n-abogera-muri-piscine

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)