Itsinda ry'impuguke muri kaminuza zo muri Leta Zunze ubumwe za Amerika ziramagana abita Paul Rusesabagina intwari, kandi ari umugizi wa nabi wishoye mu bikorwa by'iterabwoba #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu nyandiko ndende  yamaze kugera ku mbuga nkoranyambuga zose , abayobozi  n' abarimu mu mashuri makuru na  za kaminuza zikomeye cyane muri Leta zunze ubumwe za Amerika, abashakashatsi. Anbanyamategeko bazwi ku rwego mpuzamahanga,  n'izindi mpuguke mu nzego zinyuranye, baravuga ko barambiwe abariganya , bitwaza filimi mbarankuru, Hotel Rwanda nayo ubwayo irimo ibinyoma gusa, bakita Paul Rusesabagina intwari, birengagije ko yashinze, akayobora , akanatera inkunga imitwe y'iterabwoba, yanahitanye inzirakarengane mu Rwanda no mu bihugu bituranye narwo.

Aba bahanga  bashingiye ku bushakashatsi bikoreye no ku bimenyetso simusiga bakusanyije mu buryo bwa kinyamwuga, bavuga ko  biboneye ibikorwa bya Paul Rusesabagina bidashobora kwihanganirwa, nk'uko ibikorwa  abategetsi ba Amerika badashobora kwihanganira ibikorwa bya Bin Laden na Al Qaida ye,  n'indi mitwe y'iterabwoba. Binubiye bikomeye abiyita ko baharanira uburenganzira bwa muntu, bamwe mu banyamakuru , n'abigize impuguke ku bibazo byo mu Karere k'Ibiyaga Bigari, bagoreka nkana amateka y'uRwanda kubera urwango gusa  bafitiye uRwanda n'abayobozi barwo .Nubwo birinze kuvuga amazina y'abo  bagerageza gutagatifuza Rusesabagina kandi ari shitani, aba banyabwenge bo muri Amerika baragaya cyane abita Rusesabagina umugiraneza watabaye abahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi, birengagije ubuhamya bwerekanye ko  yishyuzaga abari bahungiye muri Hotel des Mille Colinnes,  abatabishoboye  akabashyikiriza abicanyi. Bibukije video yagaragaye na Rusesabagina ubwe yiyemerera ko iyo filimi irimo amakabyankuru, ndetse nk'uko bivugwa muri iyi nyandiko, Gen Romeo Dalaire wayoboraga ingabo za Loni mu Rwanda, MINUAR,  akaba yareretse isi yose ko nta muntu  warokotse kubera Rusesabagina. Abanditse iyi baruwa bavuga ko ubu buhangange Rusesabagina  yahawe n'abanyabinyoma, bwamufashije kumara imyaka yose apfobya anahakana Jenoside yakorewe Abatutsi,  nk'uko yabikoze kuwa 28 Ugushyingo 2008, mu kiganiro yagiranye na Peter Erlinder(umunyamategeko w'Umunyamerika nawe uzwiho guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi), aho bombi bemeje ko nta Jenoside  yakorewe Abatutsi yabayeho, ko ibyabaye ari ubwicanyi hagati y'abaturage.

Iyi nyandiko yagarutse kuri bimwe mu  bimenyetso  bishinja  Paul Rusesabagina iterabwoba,   birimo kuba:

-Tariki 17 Gicurasi 2008, hari ubutumwa bwagiye ku mbuga nkoranyambaga, buvuga ko Rusesabagina akorana kandi ashyigikiye ibikorwa bya FDLR, umutwe w'abicanyi, ndetse akaba yaragaragaye I Walikale muri Kongo, aho uwo mutwe wari ufite ibirindiro.

-Tariki 12 Kanama 2008, imitwe y'iterabwoba irimo na FDLR, yishyize hamwe, Paul Rusesabagina aba umuyobozi ushinzwe demokarasi muri urwo rugaga.

-Tariki 15 Gashyantare 2012, mu kiganiro yatanze muri  'University of Central Florida', Paul Rusesabagina yavuze ko FDLR ari umutwe ugamije kubohora uRwanda, ko rero ugomba gushyigikirwa.

-Tariki 07 Mata 2017, umunsi isi yose yibukaga ku nshurom ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, Rusesabagina na bagenzi be, bo  batangaje ko batangije ku mugaragaro umutwe wa MRCD, ugamije kurwanya Leta y'uRwanda.

-Tariki 15  Mata 2018, iyo MRCD ya Rusesabagina yasohoye itangazo rivuga  ko yagabye ibitero mu Rwanda. Ibyo bitero byahitanye abantu,binangiza ibyabo.

-Tariki 22 mata 2019, Rusesabagina yabwiye Radio Ijwi ry'Amerika, ko bafite umutwe wa gisirikari, FLN, kandi uzakomeza ibikorwa byawo kugeza uhiritse ubutegetsi mu Rwanda. Ubu butumwa yakomeje kubutanga ku mbuga nkoranyambaga, ashishikariza abantu gushyigikira urwo 'rubyiruko ruri ku rugamba '.

-Tariki 25 Ukwakira 2020, hasohotse video igaragaza abana Paul Rusesabagina yashoye mu gisirikari cya FLN, ndetse bibaviramo  ihungabana rikomeye, ubu bakaba barimo kwitabwaho mu kigo cya Mutobo.

Iyi nyandiko isoza igira iti:' Twemera ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishyigikiye icyazana amahoro n'umutekano muri Afrika yo  hagati n'iy'Iburasirazuba. Kuba Rusesabagina  n' imitwe ye y'iterabwoba, FLN na MRCD,barahungabanyije  bikomeye amahoro n'umutekano muri ako gace, haba mu burasirazuba wa  Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, haba no mu Rwanda, byabangamiye icyifuzo cy'Abaturage ba Amerika n'abayobozi bayo.Bityo rero, bagombye guharanira ko Rusesabagina n'abo bafatanyije mu gukora ibyo byaha ndengakamere, babibazwa mu butabera'.

Abashyize umukono kuri iyi nyandiko ni abantu 23, basanzwe bavuga rikumvikana haba muri Amerika,haba no hanze yayo, bose bakaba basanga nta marangamutima yagombye kujyana n'ifatwa ry'umugizi wa nabi, Paul Rusesabagina, ko ahubwo igikwiye ari ukumuha ubutabera bunyuze mu mucyo.

 

The post Itsinda ry'impuguke muri kaminuza zo muri Leta Zunze ubumwe za Amerika ziramagana abita Paul Rusesabagina intwari, kandi ari umugizi wa nabi wishoye mu bikorwa by'iterabwoba appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/itsinda-ryimpuguke-muri-kaminuza-zo-muri-leta-zunze-ubumwe-za-amerika-ziramagana-abita-paul-rusesabagina-intwari-kandi-ari-umugizi-wa-nabi-wishoye-mu-bikorwa-byiterabwoba/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)