Ahagana saa yine za mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Ukuboza 2020, nibwo uyu mupolisi yinjiye muri uru rusengero agezemo arirasa gusa ntabwo hamenyekanye icyabimuteye.
Umwe mu bakozi b'uru rusengero utifuje ko imyirondoro ye ikoreshwa mu itangazamakuru yabwiye UKWEZI ko, uyu mupolisi yari ari kumwe na mugenzi we bari bari kumwe mu kazi binjira muri uru rusengero bavuga ko bagiye kwihagarika hanyuma umwe akajya inyuma ya kontineri ahita yirasa.
Abaturage baganiriye n'Ikinyamakuru UKWEZI bavuga ko n'ubwo batazi niba uyu mupolisi akiri muzima ariko ubwo imodoka itwara indembe yazaga kumutwara yari atarashiramo umwuka.
Umwe yagize ati 'Ni umupolisi wari uri mu kazi agenda ari kuri telefone [ari kuvugira kuri telefone], yinjira muri uru rusengero rwa Glory ahageze ntawari uzi icyo agiye gukora mu kanya gato amaze kwinjira twumva urusasu ruravuze.'
'Abahageze bahageze basanga umuntu ari hasi yamaze kugwa ariko atari yashiramo umwuka. Ntabwo tuzi niba yapfuye ariko amakuru dufite ni uko atarashiramo umwuka.'
Reba video hano....
Umusore ukora akazi ko gutwara abagenzi ku igare [Umunyonzi] yavuze ko 'Twari twicaye aha ngaha, turi ku magare twumva ikintu kiraturitse ariko mu kumva gituritse twagize ngo ni moto kumwe ijyamo umwanda shampoma yayo igaturika. Hashize nk'iminota 10 nibwo twabonye abantu bajya hariya.'
'Twagiye kureba dusanga abapolisi bahafunze ntabwo abantu bemerewe gutambuka. Njyewe nuriye ku gipangu, nabonye umupolisi ari kuva amaraso ku gahanga.'
Uyu musore uvuga ko yabonye abapolisi baje ari batanu noneho batatu bagakomeza kugenda abandi babiri akaba aribo binjira mu rusengero, ngo ntabwo bigeze bamenya icyamuteye kwirasa.
Ubwoo twatunganyaga iyi nkuru Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera yatubwiye ko aza kuduha amakuru namara kuyabona neza.
Reba video hano....
Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Kicukiro-Umupolisi-wirasiye-mu-rusengero-yateje-urujijo