Inama y'ubuzima Rwatubyaye Abdul yagiriwe ikamugirira akamaro nawe akaba ayigira abandi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Myugariro w'umunyarwanda wasoje amasezerano mu ikipe ya Colorado Rapids, Rwatubyaye Abdul, yemeza ko inama yagiriwe ikamugirira akamaro nawe akaba ayigira abandi ari ukutumva abantu cyane cyane abamuca intege mu buzima no gutekereza cyane ku cyemezo agiye gufata.

Uyu musore ukina mu mutima w'ubwugarizi, ahamya ko mu buzima umuntu ahura n'abantu benshi bamugira inama zitandukanye ku uryo atitonze ngo ashungure neza hari n'izamuyobya.

Mu kiganiro n'ikinyamakuru ISIMBI, Abdul Rwatubyaye yavuze ko inama yagiriwe ikamufasha cyane ari ukutumva abamuca intege.

Ati"Inama nagiriwe cyane cyane mu buzima ni ukutumva abantu, abantu banca intege, bakubwira icyo udashoboye kandi we wenda yaragikoze cyangwa se we nta n'icyo ashobora gukora."

"Kwirinda abaguca intege, kubanza gutekereza ku cyemezo waba ugiye gufata mu buzima bwawe ukagitekerezaho kenshi gashoboka. Niyo nama nagiriwe mu buzima bwanjye yamfashije cyane."

Uyu mukinnyi uri mu Rwanda aho atarabona ikipe ashobora akwerekezamo ahamya ko uko uhaye umwanya buri kintu cyose ubwiwe n'umuntu, ariko ubu uri mu bibazo byo kugwa mu mutego.

Kwirinda inama zabaguca intege niyo nama yagiriwe Rwatubyaye mu buzima ikamufasha cyane



Source : http://isimbi.rw/siporo/inama-y-ubuzima-rwatubyaye-abdul-yagiriwe-ikamugirira-akamaro-nawe-akaba-ayigira-abandi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)