Sandvikens IF ya Yannick Mukunzi ihamya ko byayigoye kumwongerera amasezerano #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Sandvikens IF ikinamo umunyarwanda Yannick Mukunzi mu cyiciro cya 3 muri Sweden, ihamya ko byayigoye kongerera uyu mukinnyi amasezerano kuko yifuzwaga n'andi makipe yo mu byiciro byo hejuru.

Ku wa Gatandatu tariki ya 19 Ukuboza 2020, iyi kipe nibwo yatangaje ko yamaze kongerera uyu mukinnyi mpuzamahanga w'umunyarwanda ukina mu kibuga hagati amasezerano y'imyaka 2.

Ibinyujije ku rubuga rwayo yagize iti"Yannick Mukunzi yongereye amasezerano."

Yakomeje ivuga ko banyuzwe n'uko yitwaye mu myaka 2 yari ayizamazemo ari nacyo cyatumye yongera amasezerano n'ubwo byabagoye kuko yifuzwaga n'andi makipe yo mu byiciro byo hejuru.

Iti"Yannick yigaragaje nk'umukinnyi mwiza mu gihe amaze hano. Twishimiye kumwongerera amasezerano nubwo hari andi makipe yo mu byiciro byisumbuyeho yamwifuzaga.'

Uyu mukinnyi usoje imyaka 2 y'amasezerano muri iyi kipe, yayikiniye imikino 51 y'amarushanwa, umwaka w'imikino wa 2019 yatowe nk'umukinnyi mwiza wahize abandi muri Sandvikens, uyu mwaka wa 2020 akaba yarafashije ikipe ye gusoza ku mwanya wa 6 muri shampiyona.

Yannick Mukunzi uri mu Rwanda, yakuriye muri APR FC yakiniye kugeza mu 2017 ubwo yasinyiraga Rayon Sports akayikinira umwaka umwe n'igice mbere yo gutizwa indi ibiri muri Sweden.

Yannick Mukunzi yifuzwaga n'amakipe yo mu byiciro byo hejuru



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/sandvikens-if-ya-yannick-mukunzi-ihamya-ko-byayigoye-kumwongerera-amasezerano

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)