Imbamutima z'umugore w'umu Dasso urera umwana watoraguwe n'umushumba #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uwihagurukiye n'umuryango we ubusanzwe batuye mu Mudugudu wa Nyarubuye, Akagari ka Karenge mu Murenge wa Kabarore, Akarere ka Gatsibo.

Uyu mwana arera yatoraguwe tariki 20 Kamena 2020, n'umushumba wari urimo kwahira ubwatsi mu gishanga cyo muri aka Kagari ka Karenge ahita abimenyesha inzego z'umutekano zibasha kumufata ari nabwo uyu Uwihagurukiye yahise afata uyu mwana.

Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI yavuze ko ajya gufata uyu mwana ari uko abandi bose bari bamwanze kandi akaba yari ameze nabi, bityo we nk'umubyeyi kandi ufite impuhwe za kimuntu yahisemo kurera uyu mwana.

Ati 'Batwiyambaje nk'urwego rushinzwe umutekano, njyana na mugenzi wanjye w'umudamu kubera ko twari turi ku kazi. Nagezeyo mbona umwana ameze nabi tugerageje kubaza abaturage ngo tumubahe bose barangay njyewe nagize impuhwe za kibyeyi mpita mwakira.'

Ikiganiro na Uwihagurukiye…

Avuga ko abibwiye umugabo we yabanje kwanga kubyemera ariko nyuma aza kwemera ko bamurera ariko nabwo ngo hari haciyemo iminsi.

Ati 'Byari bigeze mu bihe bya Coronavirus bikomeye aho utari kubona umuturage umuha ariko nyuma njyewe niyemeje kumurera noneho n'umugabo yaje kubona urukundo mfitiye uyu mwana ambwira ko ari Umumalayika, umuziranenge tugomba kumutunga mu muryango.'

Uwihagurukiye wahise yita uyu mwana izina rya Ganza, avuga ko umwana asigaye asa neza ndetse afite ubuzima bwiza mu gihe mbere akihagera abantu bamucaga intege bavuga ko azahita apfa bitewe n'uko yari ameze nabi.

Uyu muryango usanzwe ufite abandi bana nabo bishimiye kwakira uyu murumuna wabo dore ko bose ari bakuru, umuto afite imyaka itandatu naho umukuru akagira imyaka 12.

Ubuyobozi bwa DASSO mu Karere ka Gatsibo ku bufatanye n'Inama y'Umutekano itaguye bwahise bufata icyemezo cyo kuzamura mu ntera Uwihagurikiye bamuha ipeti ryisumbuyeho kubw'igikorwa cy'ubutwari yakoze.

Kuri ubu afite ipeti rya Ofisiye muri DASSO, bivuze ko n'ubushobozi bwahise bwiyongera dore ko ibijyanye n'umushahara bijyana n'ipeti umuntu aba afite muri uru rwego.

Ikiganiro na Uwihagurukiye…



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Imbamutima-z-umugore-w-umu-Dasso-urera-umwana-watoraguwe-n-umushumba

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)