
Icyo cyemezo cyafashwe gishingiye ku Nama y'Abaminisitiri iheruka, aho yemeje ko ingendo zihagarara saa tatu z'ijoro, mu gihe abo banyeshuri biga nimugoroba basoza amasomo kuri iyo saha bakabona gutaha.
HEC ikangurira ayo mashuri makuru kureba ukundi yakwigisha atabangamiye amabwiriza yo kwirinda Covid-19, nko gushyira amasomo mu mpera z'icyumweru (weekend), cyangwa amasomo akaba ahagaze aho bidakunda.
Buri shuri rikuru rirasabwa guhita rimenyesha HEC icyemezo ryafashe mu rwego rwo gufasha abanyeshuri.
Ikindi ngo amashuri makuru azamenyeshwa igihe ubwo buryo bwo kwigisha ku mugoroba buzasubukurirwa, nk'uko iryo tangazo rikomeza ribigaragaza.


source https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/hec-yahagaritse-amasomo-ya-nimugoroba-muri-za-kaminuza