Kayonza: Umugore yiyahuje ikinini cy' imbeba ahasiga ubuzima nyuma yaho yafuhiraga umugabo we #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Ukuboza 2020, mu Mudugudu wa Rukore Akagari ka Kahi mu Murenge wa Gahini mu Karere ka Kayonza, haravugwa inkuru y' umugore wari ufite imyaka 22 yaraye yiyahuje ikinini bakunze gutegesha imbesha nyuma yo kugirana amakimbirane n'umugabo we akajya kwirarira ku mugore we mbere.

Ku wa Gatatu tariki ya 16 Ukuboza, amakuru avuga ko yirirwanye n'umugabo we mu gasantere ariko ngo akaba yari yaramubwiye ko adashaka ko yongera kubonana n'umugore wa mbere . Mu masaha y'ikigoroba ngo nibwo baje kugirana amakimbirane biba ngombwa ko umugabo we ajya kurara ku mugore we mukuru undi ahita anywa ikinini bakunze gutegesha imbeba.

Umunyambanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gahini, Rukeribuga Joseph yemereye IGIHE dukesha iyi nkuru avuga ko uyu mugore akimara kwiyahura ubuyobozi n'abaturage bagerageje kumutabara ariko agapfira mu nzira bamutwaye kwa muganga. Aho yagize ati

' Yari umugore wa kabiri umugabo we yamushatse asanganwe undi mukuru. Bari bamaze igihe bafitanye amakimbirane ashingiye ku kuba umugabo ajya ku mugore mukuru. Ejo bari biriranywe mu yindi santere umugore atashye kumugoroba nibwo yanyweye ikinini cy'imbeba, ubuyobozi bw'umudugudu n'Akagari bagerageza kumutwara kwa muganga ariko agwa mu nzira.'

Rukeribuga yakomeje avuga ko asaba abaturage kubana neza birinda amakimbira, uwagize ikibazo akagana ubuyobozi bukamugira inama bukamufasha.

Uyu nyakwigendera yari atarabyara kuko yari amaranye igihe gito n'uyu mugabo. Umurambo we wajyanwe ku bitaro bya Gahini ngo ukorerwe isuzumwa .



Source : https://impanuro.rw/2020/12/17/kayonza-umugore-yiyahuje-ikinini-cy-imbeba-ahasiga-ubuzima-nyuma-yaho-yafuhiraga-umugabo-we/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)