Umusoro ku butaka wateje impaka ! Ingabire M Immaculée yatumye abanyamakuru kuri perezida Kagame #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni mu gihe biteganyijwe ko kuri uyu wa Mbere tariki 21 Ukuboza 2020, aribwo Umukuru w'Igihugu aza kugeza ijambo ku baturarwanda uko igihugu gihagaze ndetse akanagirana ikiganiro n'abanyamakuru.

Ikibazo cy'umusoro ku mutungo utimukanwa kiri mu bimaze iminsi bivugwa haba mu itangazamakuru, imiryango itari iya leta ndetse n'abaturage bakunze kumvikana bagaragaza ko ibiciro bishya byashyizweho bihanitse cyane bibabangamiye.

Ubundi umusoro ku mutungo utimukanwa ugengwa n'Itegeko n°75/2018 ryo ku wa 07/09/2018 rigena inkomoko y'imari n'umutungo by'inzego z'imitegekere y'igihugu zegerejwe abaturage.

Muri rusange Itegeko rishya rigena ko metero kare imwe y'ubutaka izajya isoreshwa hagati y'amafaranga 0 kuri metero kare na 300 Frw kuri metero kare.

Mu kugena ibi bipimo, Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi ivuga ko hazajya hashingirwa ku cyo ubutaka bwagenewe n'urwego rw'iterambere rw'ako gace.

Reba ikiganiro Ingabire aherutse kugirana na UKWEZI..

Ubwo yari mu kiganiro kuri Flash FM mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, Ingabire yavuze ko abashyizeho uyu musoro birengagije cyane ijwi ry'umuturage, ibintu asaba ko Perezida Kagame yagira icyo abikoraho nk'umuntu usanzwe yumva ugutakamba kw'abaturage.

Ati 'Hari abantu bakunda kuba ku izima, abantu bakamwereka ko ikintu kidashoboka akumva yatsimbarara gusa. Ariko ndizera ko abanyamakuru nimubonana na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, iki kibazo muraza kukimubwira kandi we ndizera ko ari bubyumve kubera ko baba bagiye bakamubeshya.'

'Baragenda bakamubeshya, nta muturage bavuganye, nta ki, ngo izitwa Njyanama ziragenda zikicara hariya zikadufatira ibyemezo bituniga gusa ntan'umuntu n'umwe bigeze bavugana. N'iyo mikorere njye mba numva atariyo, niba umuntu yaragutoye ngo umuhagararire muganirize unamwereke gahunda uko zimeze.'

Avuga ko 'Ndagira ngo nsabye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yumve agahinda k'aba baturage, kuko baragafite, kuko ikintu gikomeye kibaho dutunze ni ubutaka. Iyo wumva ushobora kuzabwamburwa, ntabwo utekana ntugira amahoro.'

Ingabire yasabye kandi abafata ibyemezo kujya bashyira mu bushishozi bakareba ku byifuzo n'imibereho rusange y'abaturage.

Imiterere y'uyu musoro

Iteka rya Minisitiri ryo ku wa 10 Mutarama 2020 rigena ibipimo fatizo n'ibindi bikurikizwa mu kugena umusoro wishyurwa ku bibanza, rivuga ko ibibanza biri mu turere dukorerwamo ibikorwa by'iterambere mu Mujyi wa Kigali n'indi mijyi y'uturere igaragaza iterambere by'umwihariko ahagenewe ibikorwa bibyara inyungu, bigomba gutanga umusoro uruta uw'ibibanza biri ahagenewe guturwa.

Iri teka rivuga kandi ko ibibanza biri mu mijyi bigomba kuzajya bisoreshwa amafaranga aruta ay'ibibanza biri mu duce tw'icyaro, nabwo hagashingirwa ku cyateganyijwe gukorerwa aho hantu ndetse n'ibikorwa remezo byahashyizwe.

Ibibanza biri mu Mujyi wa Kigali, ahagenewe ubucuruzi n' inganda, kandi ubutaka bwaho bukaba bwarateguwe, bufite ibikorwaremezo by'ibanze, bizajya bisoreshwa amafaranga y'u Rwanda 250 kugeza kuri 300 kuri metero kare imwe y'ubutaka mu gihe cy'umwaka.

Ibibanza biri mu Mujyi wa Kigali ahagenewe ubucuruzi n' inganda, ubutaka bwaho bwarateguwe ariko budafite ibikorwaremezo by'ibanze, bizajya bisoreshwa amafaranga y'u Rwanda 125 kugeza ku 150 kuri metero kare imwe y'ubutaka buri umwaka ; mu gihe ahari ubutaka butateguwe nta musoro uzajya uhakwa.

Reba ikiganiro Ingabire aherutse kugirana na UKWEZI..

Ibibanza biri mu Mujyi wa Kigali ahagenewe guturwa, ubukerarugendo n'imyidagaduro, hateguwe kandi hafite ibikorwaremezo by'ibanze bizajya bisoreshwa amafaranga 200 kugeza kuri 250 kuri metero kare.

Abafite ibibanza mu masanteri aciriritse y'umujyi, hagenewe guturwa kandi ubutaka bwaho buteguwe bunafite ibikorwaremezo by'ibanze, bazajya basora amafaranga 100 kugeza ku 150 ; mu gihe ahagenewe ubucuruzi bazajya basora amafara 150 kugeza kuri 200.

Iri teka rivuga ko uturere tubarizwamo imijyi yunganira Kigali ndetse na tumwe mu duhana imbibi n'Umujyi wa Kigali dushyirwa mu cyiciro cya kabiri mu gusoresha ibibanza, bikubarizwa hashingiwe ku ngingo ziteganywa n'iri teka.

Utwo turere ni Muhanga, Rubavu, Musanze, Huye, Nyagatare, Karongi, Rusizi, Bugesera, Kamonyi na Rwamagana.

Abafite ibibanza muri utu turere, bibarizwa ahagenewe ubucuruzi cyangwa inganda, bazajya basora amafaranga y'u Rwanda kuva ku 100 kugeza ku 140, mu gihe ikibanza kiri ku butaka bwateguwe kandi bufite ibikorwaremezo by'ibanze ariko kiri ahagenewe guturwa, ubukerarugendo n'imyidagaduro cyo gisoreshwa amafaranga y'u Rwanda 50 kugeza ku 100 kuri metero kare imwe ku mwaka.

Ikindi cyiciro cyakwitwa icya gatatu kibarizwamo uturere twa Nyabihu, Gicumbi, Rulindo, Kayonza, Ngoma, Kirehe, Gatsibo, Ruhango, Nyanza, Burera, Ngororero, Gakenke, Nyaruguru, Gisagara, Nyamagabe, Rutsiro na Nyamasheke.

Muri utu turere, umusoro ku bibanza biri mu masanteri y'ubucuruzi, santeri y'inkengero z'umujyi na santeri yo mu gace kandi hagenewe guturwa, bizajya bisoreshwa amafaranga y'u Rwanda 8 kugeza kuri 15 kuri metero kare imwe ku mwaka, mu gihe ubutaka bwateguwe kandi bufite ibikorwaremezo by'ibanze ; naho ibibanza biri ahagenewe ubuhinzi n'ubworozi bisoreshwe amafaranga 2 kugeza ku 10 kuri metero kare imwe y'ubutaka.

Ahantu hafatwa nk'icyaro muri utu turere, ibibanza byaho biri ahagenewe guturwa kandi ubutaka bwaho bwarateguwe, bufite ibikorwaremezo by'ibanze bizajya bisoreshwa amafaranga 4 kugeza ku 8 y'u Rwanda kuri metero kare imwe y'ubutaka ku mwaka.

Reba ikiganiro Ingabire aherutse kugirana na UKWEZI..



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Umusoro-ku-butaka-wateje-impaka-Ingabire-M-Immaculee-yatumye-abanyamakuru-kuri-perezida-Kagame

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)