Yiswe umukozi wa Satani ! Ibitaravuzwe ku rugendo rwa Mike Karangwa mu marushanwa y'ubwiza #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugabo uri mu bafite izina rikomeye mu myidagaduro yo mu Rwanda cyane ko uretse kuba abimazemo iminsi yanagiye akora ibikorwa byagize uruhare mu iterambere ryaba iry'itangazamakuru ry'imyidagaduro, umuziki, amarushanwa y'ubwiza n'ibindi.

Mike Karangwa wavutse ku wa 1 Nzeri 1985, avuga ko mu bwana bwe yakuze ari umuntu ucisha make, udakunda kuvuga ariko akunda kumva ibiganiro bitandukanye kuri radio.

Iyo muganira, ni umugabo wirekura kandi akagusubiza ingingo ku yindi bijyanye n'ikibazo wamubajije. Ibi ariko bikajyana no kuba ari umunyamakuru ugira ibitekerezo byubaka benshi.

Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI, yavuze ko ibijyanye n'amarushanwa y'ubwiza abikora kubera ko ari ibintu akunze kuva cyera.

Bijya gutangira..

Ubusanzwe yatangiye gukora mu bikorwa by'amarushanwa y'ubwiza mu mwaka w'2007 ubwo yari umunyeshuri mu cyahoze ari Kaminuza nkuru y'u Rwanda i Butare mu gihe iyi kaminuza yakoraga igikorwa cyo gutora Nyampinga ku nshuro ya mbere.

Icyo gihe yari umunyeshuri muri Kaminuza ari n'umunyamakuru ukomeye w'ibiganiro by'imyidagaduro n'amakuru kuri Radio Salus yari ari mu itsinda ryateguye Miss campus 2007 aza no kuba muri aka kanama mu myaka yakurikiyeho.

Guhera mu 2009 ubwo u Rwanda rwatoraga ku nshuro ya mbere Miss Rwanda, Mike Karangwa yiyambajwe nk'inararibonye mu marushanwa ndetse ashyirwa mu bajyanama b'iki gikorwa akaba yari ashinzwe itangazamakuru by'umwihariko.

Reba ikiganiro na Mike Karangwa

Mu myaka yakurikiyeho Mike Karangwa yagumye kuba umukemurampaka mu marushanwa y'ubwiza yo gutora ba Nyampinga mu mashuri makuru na za kaminuza zitandukanye mu Rwanda.

Yongera no kwiyambazwa nanone nk'umujyanama ukomeye mu marushanwa ya Nyampinga muri 2012 ubwo u Rwanda rwongeraga gutora Miss.

Guhera mu 2013 kugera mu 2015 Mike Karangwa ntiyasibye kwicara mu ntebe z'abakemurampaka rimwe akanayobora aka kanama nk'umuntu ufata icyemezo cya nyuma.

Uretse iyi mirimo ubusanzwe Mike Karangwa ni umunyamakuru w'umwuga guhera mu 2007 ukora ibiganiro by'imyidagaduro n'ibiganiro mpaka kuri Radio na Televiziyo.

Ni umuhanzi akaba n'umwanditsi w'indirimbo akaba ari na rwiyemezamirimo binyuze mu bucuruzi.

Nta byera ngo de !...

Abakunze gukurikirana amarushanwa ya Miss Rwanda, bibuka neza mu mwaka wa 2017, aho uwitwaga Ingabire Habibah yandagaje umwe mu bari bagize akanama nkemurampaka amushinga kumwima amahirwe yo gukomeza kandi yari abikwiye netse n'umwaka wakurikiyeho wa 2018, aho Muvunyi Umutoni Tania nawe yandagaje abari bagize akanama nkemurampaka.

Ntabwo umuntu yavuga ko ari Mike Karangwa watutswe n'aba bakobwa ari iyi ni imwe mu ntambara ababa bagize akanama nkemurampaka barwana nayo buri mwaka, aho usanga hari ababa bari mu bafana bavuga ko habamo ikimenyane n'ubwo abandi babisobanura ukundi.

Mike Karangwa asobanura ko muri ririya rushanwa haba hari abakemurampaka batandukanye kandi buri wese aba afite icyo ashinzwe kureba kuri buri mukobwa uba urabanyura imbere.

Ati 'Hari igihe bibaho ko abantu bavuga ngo aaahh twamubonye ko yakunze uriya cyane, ariko igihari ni uko kuba tuba turi batanu bagize kariya kanama buri wese aba afite icyo ashinzwe kureba buri wese kandi yandika amanota ye ku rupapuro rwe, hanyuma tukongeraho ko hari n'andi majwi y'abatoye kuri internet cyangwa mu kohereza ubutumwa bugufi.'

'Hari ikindi abantu batajya bamenya, kuri ariya meza hari uba ashinzwe kureba uko umukobwa ateye, ushinzwe kureba uko asubiza, uko akerebutse mbese urumva ko haba hari ibintu byinshi, ari nabyo mperaho mvuga ko bitakunda ko umuntu abera umukobwa umwe muri bariya.'

Mike Karangwa avuga ko uretse ababa bari mu marushanwa barimo ababa bafite abo bashyigikiye, ababyeyi ndetse n'abandi bantu baba bareba irushanwa bibasira abagize akanama nkemurampaka.

Ati 'Muri 2016, hari umukobwa waviriyemo muri babandi 15, hanyuma musaza we aranyandikira kuri Instagram ati mwatwibye, noneho musaba kuza nkamwereka uko byagenze n'uko amanota atangwa.'

'Yaraje turicarana turabanza turaganira yari afite agahinda, ambwira uko yumva twamwibye [mushiki we], nyuma rero mwereka uko amanota atangwa, uko batora kuri Internet, ubwo namubajije inshuro yamutoye ambwira ko ari 10, mubajije abo mu muryango we niba baramutoye ati wapi… byaje kurangira ambwiye ati twararangaye, ahita yigendera.'

Avuga ko 'Abantu benshi bakurikirana aya marushanwa bareba cyane uko umukobwa ameze, uwo mukobwa rero ubona wisiga ibirungo bikamufata, yasokoje umusatsi neza. Uwo ni Miss Photogenic.'

Reba ikiganiro na Mike Karangwa

Mike Karangwa avuga ko abantu bakwiye kumenya ko kugira ngo umukobwa abe Nyampinga haba harimo kuba afite ubwo bwiza, ubwenge ndetse n'umuco.
Mu bakurikirana irushanwa harimo ababyeyi baba bataryishimiye usanga bavuga ko rigamije gushora abana babo mu ngeso mbi.

Ati 'Nta minsi itatu ishize, umushoramari namusanze mu biro bye arambwira ngo abakobwa bacu mwarabamaze, mubashora mu burara ariya marushanwa yanyu. Namubajije we nk'umubyeyi uruhare rwe aranga kunsubiza.'

Mike Karangwa avuga ko hari abanyamatorero nabo batumva akamaro k'amarushanwa y'ubwiza.

Avuga ko mu 2009, hari umukobwa watsinze muri Miss UNR, ubwo yari ari mu batsinze muri Kaminuza y'u Rwanda ariko akaba ashobora kuba yari afite umuntu mu muryango we, ushobora kuba yari pasiteri.

Uwo mupasiteri ngo yahamagaye Mike Karangwa amusaba kureka ibyo bari barimo ndetse ko ari ubukozi bw'ibibi.

Ati 'Yarampamagaye arambwira ngo biriya bintu murimo mubireke, muri abagaragu ba satani. Gusa kubera ko ngira ikinyabupfura nanze kumubwira nabi, arangije kubimbwira ndamubwira nti urakoze. Ndamukupa.'

Mike Karangwa avuga ko bitarangirira aho ariko iyo nko mu bakobwa biyamamaje muri Miss Rwanda ugaragara mu ngeso mbi byose bishinjwa abategura iri rushanwa ndetse n'aba baba bari mu kanama nkemurampaka.

Avuga ko kuva yakwinjira muri aya marushanwa y'ubwiza yagiye acibwa intege n'abantu nk'aba bamuhamagara bamutuka kandi bataziranye yewe n'abo bakobwa babo aba ataziranye nabo cyane ko aba yarahuriye nabo mu marushanwa gusa.

Uyu mugabo avuga ko amarushanwa y'ubwiza afitiye akamaro abakobwa bayitabira ku buryo ikibazo bagira ari ukutabyaza umusaruro ayo mahirwe cyane ko ari gake ushobora kubona umwana urangije ayisumbuye uhabwa imodoka n'amafaranga ibihumbi 800Frw [Uyu ni uba wabaye Miss Rwanda].

Mike Karangwa kuri ubu ni umunyamakuru ukora ikiganiro cy'imyidagaduro kuri B&BFM, agakora ikindi kijyanye no kwihangira imirimo kuri BTN TV ndetse kikanatambuka ku rukuta rwe rwa YouTube yise AM TV Rwanda.

Reba ikiganiro na Mike Karangwa



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Yiswe-umukozi-wa-Satani-Ibitaravuzwe-ku-rugendo-rwa-Mike-Karangwa-mu-marushanwa-y-ubwiza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)