Video: Ubudepite no gukora umuziki Hon. Uwumukiza abifatanya ate? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Depite Françoise Uwumukiza
Depite Françoise Uwumukiza

Uyu we ni Umudepite wahisemo kwinjira mu buhanzi agakora indirimbo zijyanye n'ubukangurambaga kuri gahunda zitandukanye z'igihugu.

Yitwa Hon. Françoise Uwumukiza akaba ari umwe mu badepite bahagarariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y'umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba (EALA).

Kumenya ko yifitemo impano yo guhanga indirimbo no kuririmba yabimenye mu gihe cya guma mu rugo, ubwo abantu bose basabwaga kuguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Amaze gushyira hanze indirimbo 17 yakoze mu gihe cy'amezi ane gusa, hagati y'ukwezi kwa kane n'ukwa karindwi.

Muri izo ndirimbo, harimo eshanu yashyikirije Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Prof. Shyaka Anastase mu cyumweru gishize.

Depite Françoise Uwumukiza mu kiganiro na Minisitiri Shyaka
Depite Françoise Uwumukiza mu kiganiro na Minisitiri Shyaka

Hari n'indi imwe yageneye Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango. Ibi byose ngo ntabwo abikora nk'ubucuruzi ngo ahubwo ni ugutanga umusanzu we mu gushyigikira gahunda zitandukanye z'igihugu.

Afite undi mushinga wo gukora umuzingo w'indirimbo 12 akazazishyikiriza Kiliziya Gatolika mu rwego rwo gushima ibyo Imana yamukoreye ndetse n'aho Abanyarwanda bageze biteza imbere. Muri zo, icyenda yarangije kuzandika, akaba asigaje kujya muri studio kuzitunganya.

Reba ikiganiro Hon. Françoise Uwumukiza yagiranye na Kigali Today muri iyi Video:




source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/video-ubudepite-no-gukora-umuziki-hon-uwumukiza-abifatanya-ate
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)