Izi ndirimbo zikunze gukoreshwa n'amakorali atandukanye ndetse n'abantu batandukanye ariko akenshi ntabwo abantu baba bazi uwahimbye izi ndirimbo.
Nk'urugero rwa hafi ni indirimbo 'Ni wowe rutare rwanjye' yahimbwe mu myaka ya 1995 na Padiri Fabien Hagenimana ariko ikaba ikoreshwa cyane abantu batazi uwayihimbye.
Iyi ndirimbo kuri ubu yamaze gusubirwamo n'iri tsinda ry'abaririmbyi bibumbiye hamwe bakiyita 'Catholic All Stars', aho bayikoze mu buryo bugezweho ndetse bayikorera n'amashusho.
Uretse iyi ndirimbo 'ni wowe rutare rwanjye', iri tsinda rimaze gusubiramo iyitwa 'Mana Idukunda byahebuje, Twaje Mana yacu, ndetse n'iyi iheruka ya 'Ni wowe rutare rwanjye'.
Aba baririmbyi bakorera izi ndirimbo muri Universal Records ya Emmy Pro utunganya amajwi akaba ari nawe wahurije hamwe iri tsinda akaba aribereye umuyobozi ndetse na Aime Pride utunganya amashusho.
Reba hano 'Ni wowe rutare rwanjye'