Ibikubiye mu mihigo y'uturere tw'Amajyepfo n'ibanga ryabafashije kuza imbere mu mwaka ushize #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri uyu mwaka ushize wa 2019/2020, habaye impinduka zikomeye kugeza ubwo Intara y'Amajyepfo yaje ku mwanya wa kabiri ikurikiye Uburasirazuba, uku kuza imbere kw'Intara kandi byajyanye n'uturere tuyigize.

Kuri iki Cyumweru, ubuyobozi bw'intara na bamwe mu bayobora uturere baganiriye na Radio Rwanda, bagaragaza ko hari impinduka bakoze ari nazo zatumye babasha kwesa imihigo kandi biteguye gukomeza izindi ngamba kugira ngo babashe kwesa imihigo ya 2020/21.

Meya Ntazinda Erasme uyobora akarere ka Nyanza [mu 2017/28 kari ku mwanya wa 30, ubu kaje ku wa 5], avuga ko icyatumye baza mu myanya y'imbere ari ukwegera abaturage, gukorera igenamigambi hamwe n'ubufatanye haba mu bakozi, abayobozi, abafatanyabikorwa ndetse n'uruhare rw'abaturage mu mihigo.

Ati 'Ariko kandi twimakaza n'umuco wo kumenya imihigo ariko kandi no guhiganwa abaturage bakamenya ko barushanwa uwabaye uwa mbere agahembwa, bakagira kandi n'igenamigambi rinoze.'

Ikindi cyabaye ni ukwigiranaho nk'uturere tw'Amajyepfo bakareba niba umuhigo bawufite hakaba hari akandi karere bawuhuriyeho bakareba uko bo bawushyize mu bikorwa bityo nabo bakabigiraho.

Meya Habitegeko Francois uyobora akarere ka Nyaruguru kaje ku mwanya wa mbere mu mwaka ushize w'imihigo kandi mu wa 2017/18 kari karaje mu myanya itatu ya nyuma.

Yavuze ko 'Icyo twakoze ni uko twasubiye mu karere turicara n'abafatanyabikorwa bacu, abayobozi n'abaturage. Twaricaye dusubiza agatima impembero tuza kwanzura ko buri wese agomba kugira uruhare mu kwesa imihigo.'

Uyu muyobozi avuga ko hari ibibazo byari bibagamiye umutekano w'abaturage birimo abafite amazu yenda kubagwaho, umusaruro muke n'ibindi birimo imbuto n'inyongeramusaruro bitabageragaho uko bikwiye.

Ugushyira hamwe mu gushakira umuti ibi bibazo nicyo cyatumye akarere ka Nyaruguru kaza ku mwanya wa mbere mu kwesa imihigo.

Meya Kayitare Jacqueline uyobora Muhanga, [mu 2017/18 yari kuri 16 ubu kaje ku mwanya wa 25], avuga ko icyabaye n'ubwo basubiye inyuma byatewe no gukomwa mu nkokora n'icyorezo cya COVID19, ariko ahamya ko mu mwaka utaha w'imihigo bazimakaza kureba icyatuma besa neza imihigo.

Yavuze ko bazongera ubuso buhingwaho bakoresha inyongeramusaruro ariko bakanibanda ku bikorwaremezo kugira ngo ishoramari n'uwo musaruro ubashe kugera ku isoko mu gihe gikwiriye.

Ibikubiye mu mihigo y'umwaka utaha

Muri rusange Intara y'Amajyepfo igizwe n'uturere umunani ifite imihingo yose hamwe 757, irimo 194 yo mu nkingi y'ubukungu, mu gihe 404 iri mu mibereho myiza naho 159 iri mu nkingi y'imiyoborere n'ubutabera.

Umuyobozi w'Intara y'Amajyepfo, Madamu Kayitesi Alice yavuze ko mu bukungu bazibanda ku kuzamura umusaruro w'ubuhinzi n'ubworozi ari nabyo bituze abaturage benshi, aha bazita ku bijyanye no gukoresha imbuto z'indobanure n'ifumbire kugira ngo bazamure umusaruro.

Bazibanda kandi kubaka ibikorwaremezo ahazubakwa imihanda mu mijyi yunganira Kigali nka Muhanga, Huye ndetse no mu Karere ka Kamonyi. Aha hazakobwa ibirometero bisaga 16 mu gihe hazubakwa ibirometero bisaga 319 by'imihanda harimo n'ibizakorwamo kaburimbo iciriritse mu Karere ka Nyaruguru.

Kayitesi avuga ko bazita no bikorwa bifasha mu guha abaturage akazi aho umusaruro wabo ushyirwa ku isoko, hazubakwa kandi inganda zirimo urutunganya ibigori ruzuzura muri Kamonyi ndetse n'uruganda rutunganya insinga z'amashanyarazi ruzubakwa muri Nyanza ndetse n'agakiriro kazubakwa muri aka karere. Ibi byose ni ibitanga akazi ku bantu benshi barimo urubyiruko.

Intara y'Amajyepfo ivuga kandi ko muri uyu mwaka utaha w'imihigo biyemeje ko abaturage bayo bazitabira ubwizigame bw'igihe kirekire ya 'Ejo Heza' aho nibura bazizigamira miliyari 2.4Frw.

Mu bijyanye n'ubuzima bazibanda ku gushishikariza abaturage gukaza ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID19, gukomeza kubaka ibikorwaremezo bijyanye n'ubuzima harimo kuzuza Ibitaro bya Munini muri Nyaruguru no kubaka Ikigo Nderabuzima mu Murenge wa Munini uri mu Karere ka Kamonyi.

Mu mibereho myiza hari ibikorwa biteza imbere uburezi ahazubakwa ibyumba by'amashuri 4292 bizubakwa kugira ngo hazamurwe ireme ry'uburezi ahazubakwa n'ubwiherero 6000, hazitabwa kandi ku bikorwa bibasha guhindura imibereho myiza y'abaturage nka gahunda ya VUP ndetse n'izindi gahunda zo guha abaturage kwiteza imbere bahabwa inguzanyo ku nyungu ntoya ya 2%.

Abaturage 4000 bazahabwa amazi meza hubakwe amavomero mashya agera ku bihumbi bibiri mu Ntara y'Amajyepfo, hari kandi n'ibirometero bisaga 36 by'umuyoboro mushya w'amazi biri kubakwa mu Karere ka Muhanga.

Abaturage basaga ibihumb 30 bazahabwa amashanyarazi abandi basaga 8600 bahabwe amashanyarazi akomoka ku mirasire y'izuba.
Mu mibereho myiza kandi hazitabwa ku guharanira ko umuturage w'Intara y'Amajyepfo agira imibereho izira kugwingira kw'abana n'ibindi bibazo.
Mu miyoborere, ubuyobozi buvuga ko buzarushaho kwimakaza gukoresha ikoranabuhanga ku girango bigabanye gusiragiza abaturage bajya gusaba serivisi, ibi kandi bizajyana no kunoza aho abaturage bahererwa serivisi hubakwa ibiro by'imirenge ya Kigoma muri Nyanza, Rugarika muri Kamonyi ndetse hasanwe ibiro by'utugari hirya no hino mu turere.

Kuzamura uruhare rw'abaturage mu bibakorerwa hibandwa ku gushyirwaho imirenge, utugari n'imidugudu ntangarugero. Ibi ni ibyashyizweho n'abaturage kugira ngo bagaragaze ko bari ntangarugero birinda ibyaha, bitabira gahunda za leta.

Guverineri w'Intara y'Amajyepfo avuga ko iyi mihigo bahiga itangwa n'abaturage ndetse bakanagira uruhare mu kuyishyira mu bikorwa.

Ati 'Imihigo itangirira ku rwego rw'umuturage ariko ikemezwa n'urwego bitoreye arirwo rw'Inama Njyanama. Birumvikana ko ibitekerezo batangwa bitashyirwa mu gihe cy'umwaka umwe ariko bigenda bihabwa uburemere hagendewe ku byihutirwa cyane nk'amazi, amashanyarazi n'ibindi.'

Ubuyobozi bw'Intara y'Amajyepfo butangaza ko iyi mihigo uburyo ihera ku muturage binyuzwa mu ikayi y'umuryango aho abaturage nabo baba bafite imihigo yabo bazabasha kwesa imbere y'ubuyobozi bw'inzego zibegereye nk'umudugudu.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Ibikubiye-mu-mihigo-y-uturere-tw-Amajyepfo-n-ibanga-ryabafashije-kuza-imbere-mu-mwaka-ushize

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)