Vatican mu iperereza ku kuntu Instagram ya Papa Francis 'yakunze' ifoto y'umunyamideli wambaye bikini #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ntibiramenyekana igihe iyo konti ya Papa yakundiye iyo foto ya Natalia Garibotto, wari wambaye ku gice cyo hejuru umwambaro w'ishuri.

Ku wa gatanu ushize ni bwo ibitangazamakuru bitandukanye byatangiye kubitangaza, mbere yuko iyo konti ya Instagram "ireka gukunda" (unlike) iyo foto.

Amakuru avuga ko abategetsi b'i Vatican ubu barimo gukora iperereza ku kuntu ibi byabaye kuri konti ya Papa.
Ejo ku wa kane, umuvugizi wa Vatican yabwiye ikinyamakuru The Guardian cyo mu Bwongereza, ati :

"Icyo dushobora gushyira ku ruhande ni uko iyo 'like' [uko gukunda] itavuye muri Vatican, ndetse Vatican irimo gusaba ibisobanuro urubuga rwa Instagram".

Konti ya Instagram ya Papa Francis, ikoresha izina franciscus, ikurikirwa n'abantu bagera kuri miliyoni 7,4 ku isi.

Abantu bari bugufi y'ibiro bya Vatican bishinzwe gutangaza amakuru, ku wa kabiri babwiye urubuga rw'amakuru Catholic News Agency ko konti z'imbuga nkoranyambaga za Papa "zikoreshwa n'itsinda ry'abakozi", kandi ko ubu hatangiye iperereza.

Natalia - nyir'iyo foto "yakunzwe" unatangaza ibiganiro ku rubuga Twitch rwo kuri internet rw'imikino itandukanye - we ibyo yabaye nk'ubiteramo urwenya.

Yanditse kuri Twitter ati : "Nibura nzajya mu ijuru".



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Iyobokamana/article/Vatican-mu-iperereza-ku-kuntu-Instagram-ya-Papa-Francis-yakunze-ifoto-y-umunyamideli-wambaye-bikini

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)