Amajyaruguru: Amafaranga asaga miliyoni 700Frws yagenewe amashuri yakoreshejwe nabi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Muri uyu mwaka mu Ntara y
Muri uyu mwaka mu Ntara y'Amajyaruguru hubatswe amashuri akabakaba 800

Ubwo umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe imiyoborere n'imitangire ya serivise akaba anashinzwe JADF muri RGB, Kazaire Judith yagaragarizaga ubuyobozi bw'Intara y'Amajyaruguru imikorere ya JADF mu mwaka w'ingengo y'imari mu Ntara y'Amajyaruguru, yagaragarije ubuyobozi ahari imbaraga nke muri serivise zinyuranye, cyane cyane ku ikoreshwa ry'umutungo wa Leta.

Uwo muyobozi yagize ati “Muri uyu mwaka, Intara y'Amajyaruguru yakoze igenzura mu mashuri ku micungire y'imari, mu byagaragaye ni uko amafaranga angana na miliyoni 704 atakoreshejwe uko bikwiye, yagiye akoreshwa ugasanga urugero baragaragaza ko yatanzwe ku biti ariko ntibagaragaze neza uburyo yakoreshwejwe”.

Arongera ati “Ariya ni amafaranga menshi, nk'uko tubizi n'imirenge ibikorwa iba isabwa gukora akenshi usanga ingengo y'imari iba idahagije, rero niba ingengo y'imari idahagije amafaranga nk'ariya ku rwego rw'intara akaba atarakoreshejwe mu buryo bunoze, ni ikintu tugomba kwicara tukigaho. Kuba bigaragara ni byiza kuko iyo utamenye ikibazo ntubona uko ugikemura. Ibuye ryagaragaye ntiryica isuka”.

Uwo muyobozi kandi yagaragaje n'icyuho mu mikorere ya gahunda zijyanye n'imibereho y'abaturage ahagiye haboneka ikibazo cyo kunyereza imari.

Umuyobozi ushinzwe imioborere, imitangire ya serivise na JADF muri RGB Kazaire Judith
Umuyobozi ushinzwe imioborere, imitangire ya serivise na JADF muri RGB Kazaire Judith

Ati “Hagaragaye n'imicungire mibi muri gahunda zo gutsura imibereho y'abaturage, VUP, Girinka, ubudehe,... izo gahunda zose muzi ko Leta ishyiramo amafaranga menshi, ariko akenshi hagiye hagaragaramo ibibazo byo kunyereza umutungo cyangwa kubika amafaranga muri za SACCO abaturage ntibayabone, twigenzure dushake impinduka”.

Kuri icyo kibazo, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru Gatabazi JMV, yavuze ko iyo raporo yagaragajwe na RGB ari iyo intara yayigejejeho nyuma y'ubugenzuzi yakoze mu mashuri.

Ngo kuba Intara y'Amajyaruguru yarashyizeho gahunda y'ubugenzuzi mu mashuri yose yo mu Ntara y'Amajyaruguru, asanga ari uburyo bwo gukurikirana imikoreshereze y'imari ya Leta, aho buri muyobozi abazwa ibyo ashinzwe.

Ati “Iriya raporo bayigaragaje nk'amakuru twatanze, aho intara ikora uburyo bwo kugenzurana mu nzego z'ibanze, hari inzego za Leta zibaho zitagira ubugenzuzi by'umwihariko uburezi. Twebwe nk'Intara y'Amajyaruguru twashyizeho kugenzurana twifashisha ba Auditors (abagenzuzi b'imari), umurenge ukagenzura undi, amashuri yose abanza n'ayisumbuye yo mu Ntara y'Amajyaruguru turayagenzura, ni ho habonetse amafaranga asaga miliyoni 700 adafite ibisobanuro by'ibyo yakoreshejwe”.

Yavuze ko RGB yabafashije muri icyo gikorwa cy'ubugenzuzi mu kurinda ko abayobozi kuyobora amashuri bumva ko ari akarima kabo, ahubwo ukoze nabi akabibazwa.

RGB yashimiye abafatanyabikorwa bakomeje kubaka ibyumba by
RGB yashimiye abafatanyabikorwa bakomeje kubaka ibyumba by'amashuri

Ati “Ni byiza ko RGB ibivuga kuko ni na yo yaduteraga inkunga muri icyo gikorwa cyo kugenzurana no gukora ubugenzuzi hirya no hino, kugira ngo uyobora ishuri yumve ko atari umurima we, atari iduka rye, atari umufuka we, ko agomba kubibazwa. Ni na yo mpamvu byahaye isomo abandi bayobozi b'amashuri ku buryo buri mwaka tuzajya ducamo tugenzure ayo mashuri uko akoresha umutungo”.

Uretse ikibazo cy'imicungire mibi y'imari ya Leta mu mashuri, RGB yashimye uruhare rw'abafatanyabikorwa mu kubaka ibyumba bishya by'amashuri mu Ntara y'Amajyaruguru, aho muri uyu mwaka hubatswe amashuri 600 ku bufatanye na Banki y'Isi, n'amashuri 190 yubatswe ku ngengo y'imari ya Leta.




source https://www.kigalitoday.com/uburezi/ibikorwa-by-uburezi/article/amajyaruguru-amafaranga-asaga-miliyoni-700frws-yagenewe-amashuri-yakoreshejwe-nabi
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)