Tanzania yajyanywe mu rukiko kubera kubuza abakobwa batwite kwiga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu 2017 nibwo Perezida w'iki gihugu, John Pombe Magufuli, yavuze ko ku butegetsi bwe abana b'abakobwa bamaze kubyara batazajya bemererwa guhita basubira ku ishuri.

Uretse ibi byatangajwe na Perezida Magufuli muri iki gihugu hari itegeko ryatowe mu 2002 ryemerera amashuri kwirukana abana b'abakobwa batwaye inda.

Kuva iki cyemezo cyatangazwa, uyu muryango warakirwanyije ariko kuri ubu wahisemo kugana inkiko kubera ko nta bundi buryo bwari busigaye.

Mu itangazo uyu muryango washyize hanze wavuze ko watanze ikirego mu Rukiko rwa Afurika rw'Uburenganzira bwa muntu, kubera ko kubuza abana b'abakobwa batwite kwiga biri mu bibatera ubukene kandi bikaba n'ivangura. Gusa Guverinoma ya Tanzania ntiragira icyo ivuga kuri iki kirego.

Raporo ya Human Rights Watch igaragaza ko nibura buri mwaka muri Tanzania abakobwa 8000 bava mu ishuri kubera gutwita



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Tanzania-yajyanywe-mu-rukiko-kubera-kubuza-abakobwa-batwite-kwiga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)