Umuraperi ukunzwe ku Isi cyane cyane n' urubyiruko agiye gufungwa imyaka 10 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuraperi wo muri Amerika witwa Dwayne Michael Carter Jr uzwi nka Lil Wayne arashinjwa gutunga imbunda mu buryo bunyuranyije n'amategeko icyaha gishobora gutuma afungwa mu gihe cy'imyaka 10.

Uyu muraperi yafatanywe imbunda nto ikoze muri zahabu ku kibuga cy'indenge muri Miami ubwo yasakwaga nyuma yo kuhagezwa n'indege yihariye yari imutwaye.

Raporo yatanzwe n'abashinzwe iperereza ivuga ko Lil Wayne yemeye ko iyi mbunda ari ye yari impano yahawe ku munsi w'ababyeyi b'abagabo.

Howard Srebnick wunganira Lil wayne yavuze ko , 'Carter arashinjwa kubika imbunda mu ndege. Nta kirego cy'uko yigeze arasa, cyangwa yagerageje kuyikoresha. Nta kirego kivuga ko yashoboraga kugira nabi.'

Binavugwa ko mu gusakwa Lil Wayne w'imyaka 38 yasanganywe ibiyobyabwenge, gusa mu byo ashinjwa ibyo ntibirimo.

Biteganyijwe ko azagezwa imbere y'urikiko tariki 12 Ukuboza 2020. Mu myaka irenga 10 ishize yakatiwe igifungo cy'amezi umunani. Muri Amerika abantu bakatiwe n'inkiko ntabwo bemerewe gutunga imbunda.



Source : https://impanuro.rw/2020/11/19/umuraperi-ukunzwe-ku-isi-cyane-cyane-n-urubyiruko-agiye-gufungwa-imyaka-10/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)