Huye:Abakozi babiri b'ishuri bakurikiranweho kwiba mudasobwa 18 n'ibindi bikoresho #rwanda #RwOT

webrwanda
0

 
Mu Karere ka Huye mu Murenge wa Tumba abakozi babiri b'ishuri bakurikiranweho kwiba mudasobwa 18 n'ibindi bikoresho ku wa 29 Ukwakira 2020 , ku kigo cy' ishuri ryisumbuye rya Regina Pacis  School of Tumba. Muri abo bakurikiranweho icyo cyaha harimo uwitwa Uwirangiye Pacifique wari umucungamutungo w'iri shuri n'umwarimu kuri iri shuri witwa Nsabimana Jean Baptiste.

Umuvugizi w'umusigire w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira Thierry yemeje aya makuru avuga ko aba batawe muri yombi tariki 29 Ukwakira 2020. Yagize ati: 'Bakurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo gihanwa n'ingingo ya 10 y'itegeko ryerekeye kurwanya ruswa. Dosiye yabo ikaba yarashyikirijwe ubushinjacyaha tariki 2 Ugushyingo 2020.'

Iri shuri ryabuze mudasobwa 18, ububiko bumwe (serveur), CPU eshanu (5) na Flat TV imwe (1).

Muhorakeye Isabelle, Umuyobozi w' Ishuri rya Regina Pacis rya Tumba avuga ko amakuru y'uko ibi bikoresho byabuze bayamenye ubwo bari bari gukora isuku bitegura isubukurwa ry'amasomo yari yarahagaze kubera icyorezo cya Covid-19.

Agira ati: 'Tariki 29 z'ukwezi kwa 10 uyu mwaka nibwo twamenye ko mudasobwa zibwe, bibonywe n'umwarimu wari ukinguye kugira ngo bakore isuku kuko twarimo twitegura ko abanyeshuri baza kuwa Mbere wari gukurikiraho.'

Yakomeje agira ati: 'Twari dufite flat screen, urumva winjiye niyo wahitaga ubona, umukozi wari ukinguriye ukora isuku ahita abona ko itarimo. Nibwo rero yagize amakenga arareba asanga hari machines zitarimo, kuko ashinzwe ICT ahita ampamagara ambaza ati 'Ese ko hari machinse mbuze na flat screen ikaba itarimo mwaba mwarazijyanye kuzisana ntabizi ?'.

Ubuyobozi bw'iri shuri bwahise bwitabaza abashinzwe umutekano bata muri yombi umucungamutungo Uwiragiye na mwarimu Nsabimana.

Muhorakeye avuga ko ibura ry'izi mudasobwa 18 n'ibindi bikoresho by'ikoranabuhanga bizagira ingaruka ku ireme ry'uburezi abanyeshuri biga kuri iri shuri bahabwaga kuko babuze mudasobwa nyinshi.

RIB ivuga ko Uwiragiye na Nsabimana baramutse bahamijwe n'urukiko icyaha cyo kunyereza umutungo w'iri shuri bahanishwa igifungo cy'imyaka 7 n'ihazabu y'agaciro gakubye inshuro eshatu agaciro k'ibi bikoresho byabuze.



Source : https://impanuro.rw/2020/11/19/huyeabakozi-babiri-bishuri-bakurikiranweho-kwiba-mudasobwa-18-nibindi-bikoresho/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)