Umunyarwanda yegukanye isiganwa rya Grand Prix Chantal Biya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri iki Cyumweru nibwo hasojwe isiganwa rya Grand Prix Chantal Biya ryari rimaze iminsi 5 ribera muri Cameroon, umunyarwanda Mugisha Moise akaba ari waje kwegukana iri siganwa.

Ku munsi w'ejo byari akaruhuko, uyu munsi abasiganwa bakaba bakinnye agace ka nyuma ko kuva Sangmelima berekeza i Yaoundé ku ntera y'ibilometero 166,2.

Mugisha Moise akaba yarambaye umwenda w'umuhondo kuva isiganwa ryatangira kugeza uyu munsi risojwe abifashijwemo n'abakinnyi bagenzi be bo muri Team Rwanda, nta muntu wigeze abasha kuwumwambura.

Ni isiganwa ryabaga ku nshuro ya 20 aho riri ku rwego rwa 2.2 ku ngebabihe mpuzamahanga y'amarushanwa yo gusiganwa ku magare ya UCI.

Ni isiganwa ryitabiriwe n'amakipe 9 arimo iy'u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Benin, Côte d'Ivoire, Burkina Faso, Sénégal, Mali, Dukla Banska Bystrica yo muri Slovaquie na SNH Vélo Club yo muri Cameroun bakaba barasiganywe ibilometero 699,4.

Mugisha Moise yegukanye Grand Prix Chantal Biya
Team Rwanda itahukanye intsinzi muri Cameroun



Source : http://isimbi.rw/siporo/umunyarwanda-yegukanye-isiganwa-rya-grand-prix-chantal-biya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)