Umuhanzi Irakunda Mexance Yashyize hanze indirimbo yise Niyibigena #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mexance Irakunda ni umusore w'Umunyarwanda ukiri muto,wavukiye mu mujyi wa Kigali afite imyaka makumyabiri n'ibiri y'amavuko akaba yaratangiye umuziki akiri muto ariko ari umucuranzi wa guitar.
Irakunda Mexance ,ubusanzwe ni umucuranzi wa guitar wamenyekanye mu gucurangira benshi mu bahanzi ba gakondo.

Uyu musore rero yamaze gushyira hanze indirimbo ye Yise Niyibigena,igamije gukangurira abantu muri rusange ko abantu bakura,babaho mu buryo bwinshi ariko bose nta mahitamo yabo aba arimo,byose aba ari Imana Ibigena. Ikinyamakuru Rushyashya News iganira nuyu musore yatubwiyeko iyi ari mwe mu ndirimbo zari mu nzozi ze agira ati ' Mu buhanzi bwanjye numvaga nshaka gukora indirimbo igakora ku mutima ya benshi,ndetse ikanabasigira ubutumwa,navuga ko nabigezeho.

Mexance akomeza avuga ko afite indi mishinga myinshi y'indirimbo ateganya gukora kandi zigamije kubaka no gukomeza kwigisha umuryango Nyarwanda n'isi muri rusange. Mexance asoza asaba Abanyarwanda muri rusange gushyigikira umuziki wee! Ukunze indirimbo ye akayigeza ku wundi kugeza igeze kuri benshi. Irakunda Mexance afite inzozi zo kuba umwe mu bahanzi bakomeye hano mu Rwanda kandi bafite umuziki w'umwimerere,aho avuga ko kuba azi gucuranga gitari neza bigiye kumufasha gukora umuziki w'umwimerere akazagera ku nzozi ze zo kuba icyitegererezo mu muziki Nyarwanda,Mexance ati ' Nzakora kugeza igihe mbaye icyitegererezo ku bazaba barimo baza mu muziki icyo gihe'.

Iyi ndirimbo mu buryo bwa amajwi yatunganyijwe na Meira Pro muri Studio ya Umushanana Records yunganirwa na Boris Pro hakaba hagaragaramo amashusho yafatiwe muri Clinic St Samuella izwiho kuvura cyane indwara z'imitsi iganisha mu bwonko.

Hanyuma mu buryo bw'amashusho yakozwe na Mutuzo Otto Shamamba umwe mu batunganya amashusho bari gutanga icyizere mu iterambere ry'ikorwa ry'amashusho mu Rwanda,uyu Otto Shamamba niwe wakoze amashusho ya bimwe mu bihangano bya Clarisse Karasira birimo Indirimbo yitwa Urungano,ndetse na Urumbabaje Gakondo.
Reba Niyibigena ya Mexance hano.

The post Umuhanzi Irakunda Mexance Yashyize hanze indirimbo yise Niyibigena appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/umuhanzi-irakunda-mexance-yashyize-hanze-indirimbo-yise-niyibigena/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)