Muhanga: Polisi irasaba abanyonzi kwitwararika ku mutekano #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Abanyonzi bavuga ko gukorera mu makoperative bizahindura imyitwarire iranga bamwe muri bo
Abanyonzi bavuga ko gukorera mu makoperative bizahindura imyitwarire iranga bamwe muri bo

Polisi ishinja abanyonzi kuba ba nyirabayazana kuri zimwe mu mpanuka zikunze kugaragara mu Mujyi wa Muhanga, no ku muhanda munini Kigali-Muhanga.

Mu mezi abiri ashize, umunyonzi umwe yarapfuye azize impanuka mu Mujyi wa Muhanga, mu mpanuka 10 zabaye muri ayo mezi, zakomerekeje ku buryo bukomeye abantu batatu abandi barindwi bakomereka ku buryo bworoheje, impanuka umunani ku icumi zabaye muri ayo mezi kandi zatewe n'amagare.

Nyuma y'uko abanyonzi bakomorewe gusubukura imirimo nyuma y'igihe badakora kubera icyorezo cya COVID-19, inzego z'umutekano mu Karere ka Muhanga zigaragaza ko hari bamwe muri bo badakurikiza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cyangwa ngo bakirinde n'abo batwaye.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Muhanga CIP Vedaste Ruzigana, avuga ko hari igihe abanyonzi baba badafite imiti isukura intoki ihabwa abagenzi, cyangwa ugasanga abanyonzi na bo harimo abafite umwanda.

CIP Ruzigana avuga ko ku birenze ibyo, abanyonzi batubahiriza neza amabwiriza mu gukoresha umuhanda aho usanga bateza impanuka kubera kugenda nabi mu muhanda, ibyo ngo bikaba bitazakomeza kwihanganirwa.

Agira ati “Usanga bamwe muri mwe mugenda mutareba inzira mwerekezamo, nta kureba ko abagenzi bambuka ngo mwubahirize amabara y'umweru y'inzira z'abagenzi, ahubwo mucurika umutwe mu mahembe mukiruka nta kumenya ko hari n'abandi bakoresha umuhanda. Ntabwo tuzakomeza kurebera mukoresha impanuka abandi”.

Hari kandi ikibazo cy'abanyonzi bagenda bafashe ku mamodoka bigateza impanuka za hato na hato, ibyo na byo ngo ntibizihanganirwa, kuko usanga imodoka yo iba idafite gahunda yo kubangikana n'igare.

Agira ati “Iyo ufashe ku modoka izamuka igera ahatambika ntubashe gukomeza kugenzura umuvuduko wayo kuko ntabwo iba ikigenda gahoro, benshi ni ho mugwa ugasanga hari n'abahapfiriye. Ibyo ni ukudaha agaciro umwuga wanyu kandi ubatunze”.

Hari kandi abanyonzi batwara magendu cyangwa bagatwara abajura n'ibintu byibwe, ibyo na byo Polisi ikaba yavuze ko bigira uruhare mu guhungabanya umutekano kuko ubu hari amagare atatu afunze yafatanywe ibiyobyabwenge na magendu.

CIP Ruzigana asaba abanyonzi kwitwararika mu kazi kabo
CIP Ruzigana asaba abanyonzi kwitwararika mu kazi kabo

Agira ati “Abanyonzi mutwara abajura bagiye kwiba ahantu n'ibikoresho byo gupfumura amazu mukabibatwaza, mugomba kujya mubanza kureba niba ibyo abantu babahaye ngo mutware bitahungabanya umutekano aho mukaba mwatanga amakuru, mukwiye kandi no kujya mutanga amakuru ahaba abajura kuko muba muturanye”.

Bamwe mu banyonzi bavuga ko mu rwego rwo kurushaho kwitwararika mu kazi kabo, batangiye gushinga amakoperative no gushyiraho aho bakorera hazwi ku buryo bagenzura uko akazi kabo gakorwa.

Bavuga kandi ko gushyiraho ibyapa bahagararaho no kwibumbira hamwe bizatuma bamenya abitwara nabi hagati yabo, maze bagatungira inzego z'umutekano agatoki.




source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/muhanga-polisi-irasaba-abanyonzi-kwitwararika-ku-mutekano
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)