Harold Bornstein usanzwe ari umuganga wihariye wa Donald Trump ndetse umaze igihe kirekire akora aka kazi, yahishuriye ikinyamakuru The New York Times ko uyu musaza afite uburwayi bufitanye isano n'umusemburo w'imyanya myibarukiro y'umugabo (prostate), kandi ko ubu burwayi bushobora gutuma umugabo atamera umusatsi.
Muganga Bornstein kandi yabwiye The New York Times ko Donald Trump afata umuti utuma amaraso ye agenda ku muvuduko usanzwe, akaba anafata umuti ubusanzwe ugenewe abana b'impinja (Baby aspirin) buri munsi kugirango agabanye ibyago byo kuba yakwibasirwa n'uburwayi bw'umutima. Ibi byose, uyu muganga yagiye abigaragaza mu bihe byashize, mu mabaruwa abiri arimo iyo yanditse mu kwezi k'Ukuboza 2015 n'indi yo muri Nzeri 2016. Gusa byashyizwe ahagaragara nyuma y'icyo gihe.
Dr Harold Bornstein umaze igihe kirekire ari umuganga wihariye wa Donald Trump
Uwari umuvugizi wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yanze kugira icyo avuga ku byavuzwe na Dr Harold Bornstein, ndetse ikinyamakuru Daily Mail cyamwandikiye kimubaza niba uyu muganga yarakomeje kuba umuganga wa Donald Trump, ariko ntacyo yigeze asubiza.