Ukotana akotanira u Rwanda – Bamporiki ahanura Amavubi ubwo yari yayasuye we na Minisitiri wa Siporo(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mbere y'uko uyu munsi Amavubi ahaguruka yerekeza muri Cape Verde gukina n'iki gihugu mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2022, ku mugoroba w'ejo mu mwiherero basuwe na Minisitiri wa Siporo, Munyanaju Aurore Mimosa n'umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'urubyiruko n'umuco, Bamporiki Edouard aho bibukije abakinnyi ko bazaba bahagarariye abanyarwanda miliyoni 12.

Aba bayobozi bakaba bari baherekejwe n'umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier na Richard Mutabazi, umuyobozi wa karere ka Bugesera aho iyi kipe yakoreraga umwiherero.

Muri uyu muhango wabereye i Nyamata muri La Palisse, Bamporiki Edouard yabwiye aba bakinnyi ko bagiye muri Cape Verde bahagarariye u Rwanda ko bagomba gukora ibishoboka byose bagatahukana intsinzi kandi ko n'abanyarwanda bazasigara babafatiye iry'iburyo.

Ati' Ukotana akotanira u Rwanda. Muri abadaheranwa b'u Rwanda, mujye ku ruhembe mugiye kurasaniraho tuzasigara tubari inyuma uko dushoboye ariko tugere kuri uyu mutsindo kuko turawushaka.'
'Mugiye muri Cap-Vert muri abaranga b'u Rwanda, mugende muzakine mukotana, mukotane muduhe ibyishimo, mukotane murange u Rwanda, mukotane mutsinde rwose, mukotane mugaragaze aho u Rwanda rugeze.'

Minisitiri wa Siporo, na we yasabye Amavubi gukora ibishoboka byose bagatsindira Cape Verde mu rugo ndetse n'umukino uzabera hano mu Rwanda.

Ati' Turabizi mwari mumaze igihe mudakina kubera ikibazo cy'icyorezo cyateye kidateguje ariko turabasaba kuzitwara gitore mugatsinda iyi mikino yombi kuko ubwo bushobozi murabufite. Abanyarwanda natwe tubari inyuma kandi turabashyigikiye."

Uyu mukino uteganyijwe kuzaba tariki ya 12 Ugushyingo 2020 mu gihe umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 17 Ugushyingo 2020.

U Rwanda ni urwa nyuma mu itsinda F n'amanota 0, ni nyuma y'uko rwatsinzwe na Mozambique ibitego 2-0 ndetse na Cameroun igitego 1-0, mu mikino ibiri ibanza yabaye mu Ugushyingo 2019.

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa (ibumoso), Bamporiki Edouard(hagati) na Richard Mutabazi(iburyo) basuye abakinnyi
Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yasabye abakinnyi kwibuka ko bagiye bahagarariye u Rwanda
Bamporiki yasabye abakinnyi guhagararira u Rwanda neza
Haruna Niyonzima yavuze mu izina ry'abakinnyi



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ukotana-akotanira-u-rwanda-bamporiki-ahanura-amavubi-ubwo-yari-yayasuye-we-na-minisitiri-wa-siporo-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)