Djihad na Yannick mbere yo kwerekeza muri Cape Verde ntiborohewe n'impera z'icyumweru #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mbere y'uko abakinnyi babiri b'u Rwanda bakina ku mugabane w'u Burayi, Djihad na Yannick berekeza muri Cape Verde kwifatanya na bagenzi babo, ntibahiriwe n'impera z'icyumweru kuko amakipe yabo nta n'imwe yabonye amanota 3.

Ku wa Gatanu w'icyumweru gishize, Yannick Mukunzi yari mu kibuga akina iminota 90 yose ubwo ikipe ye ya Sandvikens IF mu cyicio cya 3 muri Sweden yatsindwaga na Sollentuna ibitego 2-0.

Iyi kipe ubu iri ku mwanya wa 6 n'amanota 48 mu gihe Vasalund ya mbere ifite 66.

Yannick yakinnyi iminota 90 mu mukino batsinzwemo

Bikomeje kuba ikibazo kuri Waasland Beveren ya Djihad Bizimana mu Bubiligi, kubona amanota 3 ni nk'inzozi, nyuma yo kunyagirwa na Gent 4-1, ku wa 6 yanganyije na AS Eupen 1-1, ni umukino Djihad Bizimana atakinnye n'ubwo yari muri 18.

Iyi kipe ikaba iri ku mwanya wa 17 mu makipe 18, bivuze ko ibanziririza iya nyuma. Ifite amanota 5 mu gihe Club Brugge ifite 23 ari yo ya mbere.

Nyuma y'iyi mikino, aba bakinnyi bakaba bagomba guhita bafata indege berekeza muri Cape Verde aho bari buhurireyo na bagenzi babo 21 bahagurukanye n'umutoza Mashami Vincent mu gotondo cyo kuri uyu wa Mbere.

Bizimana Djihad ntabwo yakinnye umukino banganyijemo

Andi makipe akinamo abanyarwanda uko yitwaye mu mpera z'icyumweru gishize, muri Tanzania, ku wa Gatandatu Yanga ya Haruna yanganyije na Simba SC ya Kagere, ni umukino aba banyarwanda bombi batakinnye.

Azam FC ya Ally Niyonzima ku wa Gatanu yatsinze Dodoma Jiji 3-0 umukino Ally yakinnye, ni mu gihe ku wa Gatatu KMC ya Migi yari yanganyije 1-1 na Biashara United.

Azam FC ni iya mbere n'amanota 25, Yanga 24, Simba ya 3 ifite 20 mu gihe KMC ari iya 6 n'amanota 15.

Amavubi yamaze guhaguruka yerekeza muri Cape Verde



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/djihad-na-yannick-mbere-yo-kwerekeza-muri-cape-verde-ntiborohewe-n-impera-z-icyumweru

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)