Telefone igiye gufasha abakozi kumenya imisanzu bagezemo muri RSSB #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
RSSB ngo igiye gukoresha ikoranabuhanga rizatuma ibigo byose bitanga imisanzu y
RSSB ngo igiye gukoresha ikoranabuhanga rizatuma ibigo byose bitanga imisanzu y'abakozi

Babitangaje ku wa Gatanu tariki 20 Ugushyingo 2020, ubwo abo bayobozi bagiranaga ikiganiro n'abanyamakuru, kikaba cyari kigamije kugaragaza ibyo icyo kigo cyagezeho mu gihembwe cya mbere cy'umwaka w'ingengo y'imari 2020-2021.

Iryo koranabuhanga rigiye gutangira gukoreshwa, ngo rizaba rije gukemura ikibazo cy'ibigo bimwe na bimwe bitishyurira imisanzu abakozi babyo cyangwa bikishyurira bake mu bo bikoresha abatishyuriwe ntibahite babimenya, ngo akaba ari igihombo ku mukozi no ku gihugu muri rusange.

Umuyobozi mukuru wa RSSB, Regis Rugemashuro, avuga ko iryo koranabuhanga ryari rikenewe n'ubwo hari ubundi buryo amakuru yatangwagamo, bikaba biteganyijwe ko rizatangira gukoreshwa umwaka utaha.

Agira ati “N'ubu ugiye ku rubuga rwacu ushobora kubona imisanzu yawe ariko icyo dushaka ni ukubyoroshya cyane, umuntu akazajya abirebera kuri telefone ye, akamenya niba umukoresha yamuteganyirije cyangwa atabikoze. Iyo gahunda rero izatangirana n'uburyo turimo gukora buvuguruye, iryo koranabuhanga ryo kubona amakuru kuri telefone rikazatangira muri Nyakanga umwaka utaha”.

Akomeza avuga ko hari amafaranga menshi yagombaga gutangwa muri RSSB ariko ibigo ntibiyatange, ari yo mpamvu hakazwa ingamba zo kuyishyuza.

Ati “Nyuma yo kugenzura twasanze hari miliyari ebyiri na miliyoni 640 z'Amafaranga y'u Rwanda yagombaga gutangwa, icyakora muri ayo miliyari imwe yaragarujwe. Kugaruza ayo mafaranga ni uguhozaho, abinangira bakanahanishwa nko gucibwa amande ateganywa ndetse n'inyungu z'ubukererwe, icyo duharanira ni uko ibigo byose byishyurira imisanzu abakozi babyo”.

Uwo muyobozi akangurira abakoresha guteganyiriza abakozi babo bose kuko ari uburenganzira bwabo kandi biri no mu itegeko, aho gutegereza ibihano kuko na bo bibasubiza inyuma.

Ikigo cya RSSB ngo kiri muri gahunda y'impinduka mu mikorere, ibyo cyise “Umunyamuryango ku isonga”, bivuze ko ari ukunoza servisi zatangwaga ariko nta kivunnye umunyamuryango, nk'uko Rugemanshuro abisobanura.

Ati “Kuba tugiye guhindura imikorere ya RSSB ni ku nyungu z'umuturage ari yo mpanvu dushyira umunyamuryango ku isonga. Ni ukuvuga ko ibintu byose tugiye kubishyira mu ikoranabuhanga bityo bikazihutisha serivisi kandi umunyamuryango akabibonera kuri telefone ye, bivuze ko tudashaka ingendo z'umunyamuryango zijya ku cyicaro cya RSSB ajya gushaka impapuro runaka”.

Muri icyo gihembwe cya mbere, RSSB ivuga ko hari intego zimwe na zimwe itagiye igeraho kubera icyorezo cya Covid-19, gusa ngo yishimira ko abanyamuryango biyongereye cyane ugereranyije n'uko byari bisanzwe, kuko ubwitabire bw'abanyamuryango bwabaye 209%. Bivuze ko habonetse abakoresha bashya ndetse n'abakozi 78,399 bashya, ahanini ngo bakaba baraturutse mu bikorwa bya Leta byo kubaka ibyumba byinshi by'amashuri, bityo ngo muri pansiyo hakaba harinjiye imisanzu ingana na miliyari 24.2 z'Amafaranga y'u Rwanda.

Kuri ubu RSSB ni yo icunga ibya pansiyo, ubwisungane mu kwivuza, ikiruhuko cy'ababyeyi ndetse n'ubwizigame bw'igihe kirekire buzwi nka Ejo Heza.




source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/telefone-igiye-gufasha-abakozi-kumenya-imisanzu-bagezemo-muri-rssb
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)