Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB),kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Ugushyingo 2020, rwatanze uburenganzira bwo gufungura ahantu hose hakorerwa 'massage' , rusaba ko abatanga izi serivisi basabwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.
Mu mbwiriza abatanga izi serivisi bahawe kubahiriza harimo gushyiraho uburyo buboneye bwo gusukura intoki, bakaraba cyangwa bifashishije umuti umenyerewe nka 'hand sanitizer'. Harimo kandi gushyiraho uburyo buboneye bwo gusukura ibyumba n'ibikoresho byo mu byumba bikorerwamo 'massage' n'ahandi hantu hose abantu bahurira.
Abakora massage n'abakiliya kandi bagomba kwambara udupfukamunwa igihe cyose.
Muri ayo mabwiriza RDB yakomeje iti:
'Gushyiraho uburyo bwo guha gahunda mbere abashaka gukoresha massage, hagamijwe kwirinda ko abakiliya bahahurira ari benshi no gutanga umwanya wo gukora isuku; gushyira byibura iminota 15 hagati y'umukiliya n'undi kugira ngo isuku ikorwe neza, kandi hirindwe ko abantu benshi bahurira aho bakirirwa.'
Muri ayo mabwiriza kandi harimo gushyira ahantu hose abantu bategerereza cyangwa mu bwiherero, ibyapa n'amatangazo byibutsa abantu kwirinda Coronavirus, cyane cyane ibirebana no guhana intera, gukaraba intoki n'izindi ngamba.
Mu byo basabwe kandi harimo gushishikariza abakiliya kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Serivisi za massage ni zimwe mu zari zifunzwe kuva muri Werurwe, ubwo mu gihugu hashyirwagaho gahunda ya guma mu rugo, hagamijwe guhangana n'ikwirakwira rya Coronavirus.
Ntabwo serivisi ya 'sauna' ikunze kujyana na 'massage' yo yakomorewe.
