FERWAFA yashyize igorora amakipe agera ku 8 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda 'FERWAFA', ryamenyesheje amakipe yo mu cyiciro cya 2 azakina imikino ya kamarampaka yishakamo amakipe 2 azamuka mu cya mbere ko izabishyurira ikiguzi cyo gupimisha abakinnyi icyorezo cya Coronavirus.

FERWAFA itangaje ibi mu gihe byari byitezwe ko aya makipe agera ku 8 kimwe n'andi yose azakina icyiciro cya mbere agomba kwirwariza agapimisha abakinnyi n'abakozi bayo.

Nk'uko bigaragara mu ibaruwa FERWAFA yandikiye aya makipe ari yo; Gorilla FC, Etoile del'Est, Rwamagana City, Rutsiro FC, Interforce FC, Vision FC, Amagaju FC na Alpha FC, yayamenyesheje ko bashingiye ku myanzuro y'inama ya komite nyobozi ya FERWAFA yabaye ku wa 2 Ugushyingo 2020, yemeje ko FERWAFA izapimisha abakinnyi na staff technique z'amakipe azakina imikino ya kamara mpaka mu bagabo, ibi bikazajya bikorwa mbere y'amasaha 72 kugira ngo umukino ube.

Yamenyesheje aya makipe ko izapimisha abakinnyi bafite license kongeraho abakozi b'ikipe ariko bo batarenze 10.

Aya makipe yasabwe kumenyesha amacumbi bazaba bacumbitsemo i Kigali kugira ngo icyo gikorwa gitegurwe neza.

Biteganyijwe ko imikino ya kamarampaka izaba kuva tariki ya 13 kugeza 21 Ugushyingo 2020.

FERWAFA yemeye gupimisha amakipe yo mu cyiciro cya 2 azakina imikino ya kamarampaka



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ferwafa-yashyize-igorora-amakipe-agera-ku-8

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)