Musanze: Abana babiri bishwe n' imyumbati bacukuye mu murima #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abana batatu bo mu Murenge wa Muko Akagari ka Kivugiza mu karere ka Musanze bahitanwe n'imyumbati bagiye gucukura nyuma yuko nyina wabo yari yabahaye ihiye nyuma bakamuca muri humye bagasubira mu murima gucukura imibisi babiri bahita bapfa undi umwe ajyanwa kwa muganga atarapfa.Ni amakuru yamenyekanye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 06 Ugushyingo 2020.

Muri aba bana bose uko ari batatu, babiri baravukana. Mu bapfuye harimo ufite imyaka itanu n'undi ufite umunani, uwa gatatu urembye aho ari kuvurirwa mu Bitaro bikuru bya Ruhengeri.

Mu ijoro ryo Ku wa Kane tariki ya 05 Ugushyingo , amakuru avuga ko , bari bariye imyumbati nyina wabo yari yabatekeye, bukeye mu gitondo bajya mu murima gucukura indi yo guhekenya.

Umuyobozi w'Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Kamanzi Axelle, yavuze ko aya makuru ari impamo, gusa nawe yemeza ko bazize imyumbati bari bagiye gucukura bakayihekenya. Yagize ati:

' Amakuru y'urupfu rw'aba bana uko ari babiri twayamenye, gusa mbere babanje kuvuga ko bazize imyumbati bariye kwa nyina wabo, kubera ko babiri muri bo bahise bapfa hagasigara undi umwe, yahise ajyanwa ku Bitaro amaze koroherwa baramukurikirana, aba ariwe utanga amakuru ko bazize imyumbati bari bacukuye bakayihekenya.'

Abaturage bavuga ko imyumbati isanzwe ikora ibara mu Murenge wa Muko kuko yigeze guhitana abana babiri ahitwa muri Songa bagashyingurwa mu cyobo kimwe.



Source : https://impanuro.rw/2020/11/07/musanze-abana-babiri-bishwe-n-imyumbati-bacukuye-mu-murima/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)