Muri Gereza hashyizweho ingamba zituma imibare y'abandura Covid-19 idakomeza kuzamuka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Umuyobozi Mukuru wa RCS, CGP George Rwigamba, mu kiganiro n
Umuyobozi Mukuru wa RCS, CGP George Rwigamba, mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa Kane

Komiseri Mukuru wa RCS, CGP George Rwigamba yatangarije abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki 19 Ugushyingo 2020, ko n'ubwo mu magereza harimo ubucucike, hashyizweho ingamba zo gukumira ko imibare y'abandura Covid-19 yakomeza kuzamuka.

Yagize ati "Ku magereza hashyizweho ibigo bishinzwe gupima no kuvura Covid-19 kandi twiyemeje ko nta hantu abari muri gereza bahurira n'abari hanze".

Kimwe nk'izindi nzego, RCS yashyizeho ingamba z'uko abafite ababo bafunzwe bagomba kuboherereza amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga nko kuri Mobile Money na Airtel Money, aho kugemura ibintu bishobora kwanduza imfungwa bivuye hanze ya gereza.

CGP Rwigamba avuga ko nta buryo bashobora gukumira ubucucike mu magereza (kimwe mu mpamvu zatuma ubwandu bwa Covid-19 bwiyongera) kuko uwo mubare munini ngo uterwa n'uko abantu barimo guhabwa ubutabera.

Umuyobozi wa RCS yakomeje asobanura ko muri rusange ubucucike mu magereza buri ku kigereranyo cya 120%, ariko ko muri gereza ya Rwamagana ari ho buri hejuru ku rugero rwa 140%.

Avuga ko iyo gereza yubatswe ifite ubushobozi bwo kwakira imfungwa zitarenga ibihumbi 10, ariko kugeza ubu abafungiwemo bararenga ibihumbi 13.

Icyakora ubwo bucucike ngo burimo kugabanywa no kugira imfungwa zimwe na zimwe zijya mu bikorwa hanze ya gereza, ndetse ko hari na gahunda ya Minisiteri y'Ubutabera yo kwambika ibikomo bamwe bakajya bafungirwa mu ngo cyangwa bagasabwa kutarenga agace runaka baba barimo.

RCS ivuga ko ikibazo kijyanye n'ubucucike atari yo igifitiye igisubizo, ahubwo ko byabazwa inkiko n'abaturage bagasabwa kwirinda ibyaha bituma bafungwa.

Uru rwego kuri ubu rurizihiza isabukuru y'imyaka 10 rumaze rubayeho, rukaba rwishimira ibikorwaremezo byagezweho bituma imfungwa zigira ubwinyagamburiro, hamwe n'uburyo ngo rusigaye rucumbikira abantu rugamije kwigisha kuruta gufunga.

Urwego rw
Urwego rw'Igihugu rw'Amagereza (RCS) ruritegura kwizihiza isabukuru y'imyaka 10 rumaze rushinzwe

Komiseri Rwigamba yavuze ko ababyifuza bose basohoka muri gereza bazi imwe mu myuga yigishirizwa mu magereza, harimo uw'ubukanishi, ubudozi, gukora imisatsi, gukoresha mudasobwa, ubwubatsi amashanyarazi, amazi, gusudira no gukana impu.

Gereza kandi ngo zifite imirima n'ibindi bikorwa kugeza ubu bimaze kwinjiriza Leta amafaranga y'u Rwanda agera kuri miliyari zirindwi.




source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/muri-gereza-hashyizweho-ingamba-zituma-imibare-y-abandura-covid-19-idakomeza-kuzamuka
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)