Mugisha Moise yegukanye Grand Prix Chantal Biya yaberaga muri Cameroun #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'iminsi ine yari amaze iminsi yambaye umwambaro w'umuhondo "Maillot Jaune", Mugisha Moise asoje isiganwa Grand Prix Chantal Biya.

Ku munsi wa mbere w'isiganwa, Mugisha Moise yegukanye umwanya wa mbere aho yarushaga umukurikiye amasegonda ane, ahita atangira kuyobora isiganwa yambaye Maillot Jaune.

Ku munsi wa kabiri w'isiganwa ntiyegukanye umwanya wa mbere ku gace ka kabiri karyo, gusa yongereye amasegonda yarushaga umukurikiye, agera ku masegonda 34.

Mu gace ka kane kakinwe ku munsi w'ejo, Mugisha Moise yitwaye neza nako arakegukana, ahita ashyiramo cy'amasegonda 39 ku mukinnyi umukurikiye.

Mu gace ka nyuma k'isiganwa kakinwe kuri iki Cyumweru, abasiganwa bahagurutse ahitwa Sangmelima berekeza i Yaoundé aho bakoze intera ua kilometero 166.4.




source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/amagare/article/mugisha-moise-yegukanye-grand-prix-chantal-biya-yaberaga-muri-cameroun
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)