Rubavu: Abantu 52 bafashwe bari mu myidagaduro barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gihe ingendo zibujijwe guhera saa yine z'ijoro, mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi Polisi yasanze abantu 52 mu bikorwa byo kwidagadura birimo igisope.

Ni ibikorwa byarimo bibera muri Roxy Restaurant ahari hasanzwe ahantu ho kubyinira hazwi ku izina ryo kwa Nyanja, ubu hakaba hatangirwa ibyo kurya n'ibyo kunywa.

Mu masaha ya saa yine n'iminota 40 z'ijoro nibwo inzego z'umutekano zasanze abantu barimo kuririmba banabyina indirimbo za karahanyuze zizwi nk'Igisope.

Si ubwa mbere muri Roxy Restaurant habera ibikorwa byo kwidagadura kuko bisanzwe bihabera mu mpera z'icyumweru ndetse bigahuza abantu benshi.

Ubwo inzego z'umutekano zahageraga zikaba zahavanye abantu 52 zibajyana muri Stade ya Rubavu kwigishwa no gucibwa amande yo kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19. Roxy Restaurant na yo yafunzwe, abayobozi bayo bajyanwa gufungwa hagendewe ku bihano byo kwirinda COVID-19.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gisenyi, Uwimana Vedaste, avuga ko abantu bubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid19 kandi aho atubahirijwe barabahana.

Ati "Ibikorwa byo kugenzura iyubahirizwa ry'amabwiriza yo mwirinda Covid19 birakorwa kandi abatayubahiriza barahanwa bagacibwa amande.
Niyo mpamvu turaha kuko batubahirije amabwiriza."

Uwimana avuga ko mu murenge ayobora hari abayobozi bakingiye ikibaba utubari dukora bitemewe bituma basezera ku mirimo.

Kimwe mubikomeje kuyoberana ni utubari tumwe dukora Ibikorwa byo kwidagadura kandi bitaratangira, nyamara ngo ababikora bitwaza ko amabwiriza yo gucuranga radio bitabujijwe mu gihe bikurikirwa no kubyina.

Umuvugizi wa Polisi CP John Bosco Kabera avuga ko abantu bagomba kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid19, aho avuga ko abakora utubari bongeyeho restaurent bagamije gukora nk utubari kurusha uko bakora nka restaurent.

"Ntawe ukwiye kubahiriza amabwiriza atinya ibihano ahubwo buri wese yakabaye yumva ko ari inshingano ze kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus."

Nubwo Roxy restaurant yafatiwemo abari mu bikorwa byo kwidagadura tariki 15 Ugushingo nabwo Polisi yari yasanze muri Serena Hotel abantu mu bikorwa bitubahiriza amasaha yagenywe mu kubahiriza COVID19, mu gihe n'utubari dukorera ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu mu mujyi wa Gisenyi twahinduye inyito twitwa restaurants kandi dukora amasaha kurenza saa yine z'ijoro.

Nubwo ibikorwa bimwe bigenda bikomorwa akarere ka Rubavu kari mu turere tubonekamo abarwayi benshi ba COVID19 kuko tariki 22 Ugushingo habonetse abarwayi 8 mu gihe kuva tariki 16 Ugushingo Minisitere y ubuzima imaze gutangaza ko mu karere ka Rubavu habonetse abarwayi 18 ba COVID19 bigaragaza ko kutubahiriza amabwiriza ya COVID19 bishobora kongera abarwayi




source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/rubavu-abantu-52-bafashwe-bari-mu-myidagaduro-barenze-ku-mabwiriza-yo-kwirinda-covid-19
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)