MenEngage yamaganye abavuga ko abagore n'abakobwa barwanya ikandamizwa ari ‘ibishegabo' #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu nkuru ya Kigali Today igira iti "Abakobwa bo muri MenEngage barashaka abagabo batazabavunisha imirimo y'urugo", bamwe mu basomyi bayo bayitanzeho ibitekerezo bamagana iyo myumvire MenEngage ije kwigisha mu Rwanda.

Harimo n'abakomeje kuvuga ko abo bakobwa n'abagore bitwa "Feminists" ari 'ibishegabo', ndetse ko baje kwica umuco karande uhesha umugabo ubutware kuva umuntu yaremwa kugeza ubu.

Uwiyita Williams agira ati Bazigishe abakobwa no gutereta abahungu, babarambagize, bafate irembo, basabe banakwe aho ngaho imyumvire izahura, ...Biragoye guhindura uko Imana yaremye abantu,...buri wese akora icyo yaremewe gukora, c'est la loi de la nature(ni itegeko rya kamere) ntabwo mwabihindura"

Uwiyita Leki na we akomeza avuga ko MenEngage yahugura abantu cyangwa itabahugura, umugore ngo 'azakomeza yitwe umugore, ntacyo bizafasha usibye gusenyuka burundu kw'ingo'.

Uwiyita Iddy na we yarasetse cyane ati"Hhhhhhh abo bakobwa ni ibishegabo pe! None se ubwo abakobwa na bo bazajya bakwa abagabo???? Mbese gutanga inkwano! Niba barabuze abagabo nibareke koshya abandi!!!"

Fidèle Rutayisire, umwe mu bagize ihuriro MenEngage akaba anayoboye Umuryango RWAMREC w'abagabo baharanira uburinganire bw'umugore n'umugabo no kurwanya ihohoterwa, avuga ko ibi bitekerezo hamwe n'ibindi nkabyo, bitemewe kuko bitesha agaciro umugore.

Rutayisire Fidèle, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa RWAMREC aramagana abantu bakoresha izina igishegabo bavuga umugore cyangwa umukobwa uharanira uburenganzira bwe
Rutayisire Fidèle, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa RWAMREC aramagana abantu bakoresha izina igishegabo bavuga umugore cyangwa umukobwa uharanira uburenganzira bwe

Rutayisire yagize ati "Iryo jambo rifite ubusobanuro bubi, ntabwo ari byo(ntibikwiye), iyo urebye neza umuntu bita igishegabo ni uba yaramenye uburenganzira bwe, arimo guharanira impinduka".

Uyu muyobozi wa RWAMREC avuga ko kuvuga ko umuntu ari igishegabo ari ukumutuka, ahubwo abantu ngo bagakwiriye kumva ko umugore yakandamijwe kuva kera.

Ntabwo yemeranywa na Bibiliya, aho avuga ko yanditswe n'Abayahudi badaha agaciro abagore n'abana mu muco wabo.

Rutayisire yaganiriye n'Itangazamakuru mu gihe i Kigali hari hateraniye inama mpuzamahanga yiswe 'MenEngage Symposium', yahuje abantu barenga ibihumbi 100 bo hirya no hino ku isi hifashishijwe ikoranabuhanga.

Rutayisire avuga ko iyo nama yashyizeho icyo bita "Kigali Declaration(Amasezerano ya Kigali) agamije kuzakorera ubuvugizi abagore n'abakobwa mu miryango mpuzamahanga irimo uw'Abibumbye(UN), Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) n'indi, kugira ngo abagabo batangire gutekereza gusangira ubutegetsi n'abagore.

Uwase Aisha avuga ko bagiye kwigisha abahungu n
Uwase Aisha avuga ko bagiye kwigisha abahungu n'abakobwa kuzakura bafite kubahana no gufashanya

Umwari witwa Uwase Aisha, wo muri MeEngage na we akomeza avuga ko mu rwego rwo kwirinda ko abantu bazakomeza kubagiraho imyumvire idakwiye, bagiye kujya kwigisha urubyiruko rw'Abanyarwanda gucika ku mvugo n'imikorere ishyira umugore hasi y'umugabo.

Biteganyijwe ko ubu bukangurambaga buzakorerwa ahahurira abantu benshi nko mu mashuri no ku biro by'inzego z'ibanze mu gihe cy'amezi umunani ari imbere guhera muri uku kwezi k'Ugushyingo 2020.

Inama mpuzamahanga yigaga ku buringanire bw
Inama mpuzamahanga yigaga ku buringanire bw'abagore n'abagabo yanzuye ko ibiganiro bigiye kubera mu bihugu bitandukanye byo ku isi kugera muri Kamena 2021




source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/menengage-yamaganye-abavuga-ko-abagore-n-abakobwa-barwanya-ikandamizwa-ari-ibishegabo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)