Master KG wamamaye kubera indirimbo ‘Jerusalema' yahawe igihembo cyo ku rwego mpuzamahanga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Master KG
Master KG

Mu myaka ine ishize ni abanyanigeria batwaraga iki gihembo cya MTV award gihabwa umunyafrika wakunzwe kurusha abandi. Umwaka ushize cyahawe Burna Boy, 2018 gihabwa Tiwa Savage, 2017 gihabwa Davido naho 2016 cyahawe Wizkid.

Muri uyu mwaka iki cyiciro cyari kirimo abahanganye barimo Burna Boy wa Nigeria, Rema wa Nigeria, Master KG wa Afrika y'epfo, Kabza De Small na DJ Maphorisa bo muri Afurika y'epfo, Sheebah Karungi wa Uganda na Gaz Mawete wo muri repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

Master KG yamenyekanye cyane ku ndirimbo yitwa “Jerusalema” yakoranye na Namcebo kuri youtube ubu imaze kurebwa incuro miliyoni 227. Mu mashusho yakira iki gihembo yashimiye abakunze iyi ndirimbo n'abao bakorana bamushyigikiye kugeza aho ageze ubu.




source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/master-kg-wamamaye-kubera-indirimbo-jerusalema-yahawe-igihembo-cyo-ku-rwego-mpuzamahanga
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)