Marina mu ndirimbo nshya yikomye abamuvuga ibinyoma n''abamusebya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi ndirimbo ifite izina ry'Ikigande ryitwa 'Worokoso' bishatse kuvuga 'ibigambo' yagiye hanze kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Ugushyingo 2020.

Mupenda Ramadhan [Badrama], Umuyobozi Mukuru wa The Mane ireberera inyungu za Marina, yavuze ko bahisemo kwita indirimbo nshya 'Worokoso' kugira ngo bakebure abantu barebera abahanzi inyuma bakabafata uko batari.

Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI yagize ati 'Twahisemo iyo nyito isobanuye abantu bavugavuga mu buryo butari bwiza, bibaho rimwe na rimwe ko umuhanzi agira inganzo bitewe n'ibihe arimo.'
Reba hano indirimbo 'Worokoso' ya Marina

Mu gutangira iyi ndirimbo hagaragara umunyamakuru uri kuri televiziyo avuga amakuru y'uko Marina yashwanye n'umunyamakuru wamwanditseho ibinyoma ndetse akanakoresha amafoto ye y'ibanga.

Badrama avuga ko kuba iyi ndirimbo irimo ubutumwa bujya kumera nk'uburi mu 'Ikanisa' baherutse guhuriramo nk'abahanzi bose ba The Mane, bishatse kuvuga ko igihe kigeze ngo abantu bareke kuvuga amagambo atari meza ku bahanzi kandi akenshi ibyo babavugaho biba ari ibinyoma.

Ati 'Iki nicyo gihe kandi nicyo ijwi ry'umuhanzi riberaho ni ugukomeza gukebura abantu kuko akenshi ibyo tubamo usanga hari abantu benshi babifata ukundi, bagafata umuhanzi uko atari bakamubeshyera ibitari byo.'

Indirimbo 'Worokoso' yakozwe mu buryo bw'amajwi na Holy Beat Murda afatanyije n'uwitwa Rash beat mu gihe amashusho yafashwe anatunganywa na Jullien Bmjzzo.

Badrama yavuze ko uyu muhanzikazi arashyira hanze indirimbo yakoranye na Social Mula [iyi amashusho yayo yafatiwe I Burayi], ndetse hari n'ibindi bikorwa biri imbere birimo indirimbo nshya kandi nziza.

Ubuyobozi bwa The Mane buvuga ko mu bihe bya baratangiye gushyira hanze indirimbo nyinshi z'umuhanzi Mbanda nawe ubarizwa muri iyi Label.

Reba hano indirimbo 'Worokoso' ya Marina



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Marina-mu-ndirimbo-nshya-yikomye-abamuvuga-ibinyoma-n-abamusebya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)