Kitabi: Imodoka ya Paruwasi yahiye irakongoka, ntiharamenyekana impamvu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Imodoka yahiye ihagaze nta muntu uyirimo
Imodoka yahiye ihagaze nta muntu uyirimo

Nk'uko bivugwa na Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Kitabi, Padiri Gaspard Nkurikiyimana, iyo modoka ngo yari ihaparitse, nyuma basohotse basanga irimo irashya.

Yagize ati “Twasohotse tuvuye kunywa icyayi, kuko tubanza kugira misa y'abapadiri, tuvuye kunywa icyayi dusanga imodoka irimo gushya, turazimya, abantu barahurura, tugerageza kuzimya n'igitaka, za kizimyamoto zose zo ku Kitabi ziraza ariko imodoka iranga irashya”.

Padiri Nkurikiyimana avuga ko iyo modoka ishobora kuba yari ifite ikibazo ari na cyo cyateye inkongi, ariko ngo ntacyo bari bazi kuko na mu gitondo bari bayikoresheje.

Icyakora uyu mupadiri avuga ko iyi ari yo modoka rukumbi Paruwasi ya Kitabi yari ifite yanakoreshwaga n'abapadiri bose ba Paruwasi, gusa akavuga ko yari ifite ubwishingizi ku buryo izishyurwa.

Padiri Nkurikiyimana ati “Ubu ni uguhama hamwe, tukareba uko twabigenza. Buriya turaza kureba ukundi byagenda. Ni yo yonyine yari ihari, ariko buriya turaza kureba uko byagenda”.

Jean Baptiste Bazambanza, umwe mu baturage batabaye, yabwiye Kigali Today ko iyo modoka yahiye mu gitondo ubwo bari bamaze akanya gato bavuye mu misa.

Yavuze ko imodoka yahiye iparitse nta muntu uyirimo, ikaba kandi nta kindi kintu yangije.

Kuri we ngo barashimira Imana kuba iyo modoka yahiye yonyine ntigire ubuzima bw'umuntu ihitana cyangwa se ngo iyo nkongi igire ibindi yangiza.




source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/kitabi-imodoka-ya-paruwasi-yahiye-irakongoka-ntiharamenyekana-impamvu
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)