Karongi: Hasabwe ikimenyetso kidasibanganywa n'ibiza ku Musozi wa Gitwa wiciweho Abatutsi muri Jenoside - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu 1994, ibihumbi by'Abatutsi bo mu yahoze ari Perefegitura ya Kibuye bahungiye ku Musozi wa Gitwa, kuko ari umusozi wirengeye, bituma uwuhagazeho abona ikimuteye uruhande cyaturukamo rwose.

Jenoside imaze guhagarikwa n'Inkotanyi, hakoreshejwe imodoka mu kuvana imibiri kuri uwo musozi kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gitesi n'urwa Gatwaro.

Ni igikorwa abaharokokeye bavuga ko cyakozwe kuva mu 1995 kugera mu 1998 ku buryo n'ubu batekereza ko hashobora kuba hari imibiri y'Abatutsi biciwe ku musozi wa Gitwa itaraboneka.

Perezida wa IBUKA mu Karere ka Karongi, Ngarambe Vedaste avuga ko Umusozi wa Gitwa ufite amateka nk'ay'umusozi wa Muyira Abatutsi bo Bisesero bakoresheje nk'ibirindiro byo kwirwanaho.

Ati 'Amateka y'Umusozi wa Gitwa ntabwo akwiye gusibangana, ni amateka ahambaye magari cyane. Hakwiye kujya ikimenyetso cy'amateka cyitwa Open Air Museum. Nsanzwe nkora imbata z'inyubako, twakwandika inkuru y'ibyahabereye ku mabuye mu magambo make, ku buryo imvura yagwa, izuba ryava, hashira imyaka ingahe ayo mateka adasibangana'.

Umuyobozi w'Akarere ka Karongi Wungirije ushinzwe Imibereho myiza y'Abaturage, Umuhoza Pascasie, yashyigikiye igitekerezo cyo gushyira ku musozi wa Gitwa ikimenyetso kidasibangana kigaragaza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati 'Turi kumwe kandi tuzakomeza gufatanya n'aho bitakorwa uwo munsi kuko byose bisaba ingingo y'imari.'

Abatutsi biciwe ku Musozi wa Gitwa bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gitesi, rushyinguyemo abarenga ibihumbi 14 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Akarere Ka Karongi gafite umwihariko wo kuba ariko gafite umubare munini w'imiryango yazimye. Mu Rwanda habarurwa imiryango 15.593 yari igizwe n'abantu 68.871 yazimye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 irimo irenga 2850 yo mu Karere ka Karongi.

Umusozi wa Gitwa muri Karongi wasabiwe gushyirwaho ikimenyetso cy'amateka ya Jenoside kidasibwa n'ibiza



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-hasabwe-ikimenyetso-kidasibanganywa-n-ibiza-ku-musozi-wa-gitwa-wiciweho

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)